LATEST NEWS
New section No6
De Gaulle ya bonye inota rimwe mu matora ya Cecafa
Publish Date: samedi 21 novembre 2015
VISITS :512
By Admin

Ku munsi wejo nibwo habaye amatora ,Umunya Sudani Mutasim Sirelkhatim Gaffar ni we utorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’uburasirazuba no hagati CECAFA nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa gatanu.

Abakandida bagera kuri batanu ni bo bari biyamamarije uyu mwanya ku ntango barangajwe imbere na Nzamwita Vincent De Gaulle, Perezida w’ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda.

Mu bandi bari biyamamaje, barimo Leodegar Tenga wayoboraga TFF, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzaniya, akaba n’umuyobozi wa Cecafa kuva mu 2007, hakazamo Juneid Bashar Tilmo wa Ethiopia na Lawrence Mulindwa wayoboye isihyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ndetse na Mutasim Sirelkhatim Gaffar wa Sudani.

Mbere y’aya matora, Tenga uyobora TFF na Juneid Bashar Tilmo wa Ethiopia bahise bakuramo ubwiyamamaze bwabo maze De Gaulle asigara ahanganye na Gaffara ndetse na Mulindwa.

Aya matora bikaba byarangiye Mutasim Sirelkhatim Gaffar atsinze ku majwi atandatu ku 10,Lawrence Mulindwa agira atatu mu gihe Perezida wa Ferwafa yatahanye ijwi rye.

Aya matora, akaba yabereye muri Ethiopie mbere yuko kuri uyu wa gatandatu hari butangire imikino ya CECAFA aho u Rwanda ruzaba rwisobanura na Ethiopie.

M.FiLS

IBITEKEREZO
edison

yewe amanyangaye muri (ferwaf) ntiyari gutuma cecafa ibamo impinduka, ni nka musonyi kugahuru. reka turebe uwo mwarabu niba haricyo abarusha


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...