LATEST NEWS
New section No6
Didier Gomez yerekeje gutoza muri Algeria
Publish Date: mardi 3 novembre 2015
VISITS :124
By Admin

Umufaransa wahoze mu ikipe ya Rayon Sports, Didier Gomez Da Rosa akaba yari amaze iminsi anifuzwa n’iyi kipe kuba yayigarukamo, yamaze kwerekeza mu gihugu cya Algeria.

Didier Gomez Da Rosa waciye mu Rwanda akabasha guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9 itagikozaho imitwe y’intoki, yari amaze imyaka 2 ari umutoza mukuru wa Coton Sport de Garoua.

Mohamed Hoddad umuyobozi wa CS Constantine aganira n’abanyamakuru yahamije aya makuru ko uyu mutoza bamaze kumvikana.

" Twamaze kumvikana byose na Gomes utegerejwe kuri uyu wa 2 ngw’arangize i by’amasezerano ye. Ni amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, ariko binashoboka ko yakongerwa." Mohamed Hoddad aganira na APS, Ruhagoyacu ikesha iyi nkuru.

Didier Gomez w’imyaka 46 y’amavuko akaba agiye gusimbura umufaransa Hubert Velud uherutse kwirukanwa n’iyi kipe kubera kwitwara nabi.

Iyi kipe ya CS Constantine yashinzwe mu mwaka w’i 1898, kugeza kuri ubu ikaba imaze kwegukana igikombe 1 cya shampiyona muri Algeria.
Ikinira kuri sitade yitiriwe Mohamed Hamlaoui, guhera mu mwaka w’i 1976, ikaba ari sitade yakira abantu barenga 40,000.

Gomez avuye muri Coton Sport ayihesheje ibikombe 2 bya shampiyona, anayifasha kugera muri 1/2 cya CAF Confederation Cup muri 2014.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...