LATEST NEWS
New section No6
Eric Omondi yashyize hanze amashusho abambye ku musaraba ateza impaka mu bafana bamukurikira
Publish Date: samedi 3 décembre 2016
VISITS :1673
By Admin

Iyi foto ya Eric Omondi abambye ku musaraba yavugishije abamukurikira benshi kuri Instagram nkuko Inyarwanda ibivuga, bamwe bavuga ko bidasekeje ahubwo ari gukinisha Imana abandi bavuga ko nta gikomeye kirimo cyane cyane ko kuri iyi foto yari yiyise igisambo cyabambanwe na Yezu/Yesu.

Eric Omondi ni umunyarwenya w’umunyakenya umaze kubaka izina rikomeye cyane cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, amaze igihe akora imishinga yo gukora amashusho aho aba agerageza kugaragaza imibereho n’imigenzereze ya benshi mu byamamare bo muri Afurika y’Uburasirazuba, yabyise ‘How To Be’, asubiramo kandi n’indirimbo z’abahanzi akagenda ahindura ibintu bimwe na bimwe mu buryo busekeje, ubu akaba yari ari gusubiramo indirimbo ya Sauti Sol yitwa Kuliko Jana, akaba we yarayise ‘Kuliko Jana Refix’.

Mbere y’uko aya mashusho ajya hanze yakoresheje ifoto imugaragaza abambye ku musaraba mu rwego rwo guteguza abantu, uyu musaraba uba wanditseho hejuru ngo “mwizi forgiven” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “umujura yarababariwe” nuko yandika no hasi umurongo wo muri Bibiliya Luka 23 : 42-43 aho Yezu/Yesu abwirwa n’umwe mu bisambo byari bibambanwe nawe ngo azamwibuke nagera mu bwami bwe Yezu/Yesu akamusubiza ko bari bube bari kumwe muri paradizo.

Abantu bahise bamusamira hejuru, bamwe bamushyigikira abandi bamunenga. Umwe ati “Hari ibintu utagakwiye gukinisha, ibi ukoze ni kimwe muri byo, warenze umupaka, ntibisekeje”. Undi ati “Hari imipaka muvandimwe. Ntibikwiye kuzana ibintu by’imikino ku bijyanye n’umusaraba”. Hari n’abamushyigikiye bati “Abantu namwe ntimugakabye, yanditseho ko ari igisambo ku musaraba, nta kibazo kibirimo” undi nawe ati “Hari igitabo cya Ngugi Wa Thiong’o cyitwa kuriya, mworoshye ibintu”

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...