LATEST NEWS
Imyidagaduro
EURO 2016 amatsinda 6 yamenyekanye Ububiligi bwisanga mu itsinda ry’urupfu
Publish Date: jeudi 17 décembre 2015
VISITS :1002
By Admin

Nyuma yo kumenyekana kw’amakipe 24 azitabira EURO 2016 izabera mu Bufaransa kuva taliki ya 10 Kamena kugeza 10 Nyakanga 2016, tombola y’uko amakipe azaba ahura muri iri rushanwa yabaye kuri uyu wa 13/12/2015 maze amakipe amenya amatsinda zaba aherereyemo.

Iri rushanwa ritazagaragaramo bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Karim Benzema, ndetse n’iyi tombola ikaba itagaragayemo Michael Platini kubera guhagarikwa ibintu bidashimishije kuri aba ba Bafaransa bazakira iri rushanwa.

Espanye iri muzihambwa amahirwe yo kuryegukana
Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 15 Ubufaransa bukazaba buyakira ku nshuro ya 3 ubwo buheruka kuyakira mu mwaka wa 1984 na 1960, Ubufaransa bwegukana iyi Euro inshuro 2 ubwo bwayakiraga muri 1984 no muri 2000.

Dore uko amakipe 24 yatombolanye azaba ahura mu matsinda 6

Itsinda rya 1

France
Romaniya
Albaniya
Switzerland

Itsinda rya 2

England
Russiya
Slovakiya
Wales

Itsinda rya 3

Germany
Ukraine
Poland
Ireland y’amajyaruguru

Itsinda rya 4

Espagne
Repubulika ya Czech
Crowasiya
Turkiya

Itsinda rya 5

Ububiligi
Repubulika ya Irelande
Ubutaliyani
Sweden

Itsinda rya 6

Portugal
Austriya
Iceland
Hongriya

N’ubwo haherutse kugaragara ibibazo by’umutekano, Euro 2016 izabera ku ma stade 10 yo mu migi igera kwi 10 ariyo : Bordeaux, Lens, Lille, Lyon, Marseille, Nice, Paris, St-Denis, St-Etienne na Toulouse

Tubibutseko Euro y’ubushize yegukanywe na Espagne ubu ikaba itangazako ishaka kuyisubiza kunshuro ya 3 yikurikiranya, gusa kugeza ubu ikipe iri guhabwa amahirwe yo kwegukana iyi Euro ndetse inatinywa n’amakipe menshi n’Ububiligi kuko bukomeje kwitwara neza aho kugeza ubu ari ubwambere ku rutonde rwa FIFA.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda...

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du...

Tour du Rwanda 2016 : Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ’Maillot Jaune’

Tour du Rwanda 2016 : Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze,...

Tour du Rwanda : Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

Tour du Rwanda : Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

#TdRwanda : Umunyamerika yabahize i Rusizi, Ndayisenga agumana umuhondo

#TdRwanda : Umunyamerika yabahize i Rusizi, Ndayisenga agumana...

NEW POSTS
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

24-11-2016

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no...