LATEST NEWS
Imyidagaduro
FERWAFA ntirabona inkunga ya FIFA nubwo yatangiye kubaka hoteli y’inyenyeri enye
Publish Date: lundi 28 décembre 2015
VISITS :198
By Admin

Muri CECAFA Kagame Cup ya bereye mu Rwanda muri Kanama 2014, FERWAFA yishyuye hafi miliyoni 260 FRW ku mahoteli yari acumbitsemo abakinnyi n’abayobozi b’amakipe yitabiriye mu byumweru bitatu.


Imirimo-yo-kubaka-hoteli-ya-FERWAFA-yarakomeje-nubwo-batarabona-inkunga-bemerewe-na-FIFA

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda burahakana amakuru yari amaze iminsi avugwa ko bahagaritse ibikorwa byo kubaka hoteli y’inyenyeri enye.
Ni umushinga batewemo inkunga n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA) nubwo batarabona inkunga bemerewe.

Nzamwita Vincent, Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko batigeze bahagarika imirimo yo kubaka iyi hoteli ifite ingengo y’imari ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya makuru yari akurikiye aho abubakaga basabwe gukuraho amabati yari akikije iki kibanza kiri ku ruhande rw’icyicaro cya FERWAFA i Remera mu Karere ka Gasabo, ibyo Nzamwita yemeza ko basabwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Imirimo yo kubaka yo yarakomeje, tugereranyije ubu bageze nko kuri 20% kandi buri munsi barakora.”
Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko icyatumye imirimo itihuta uko byari bikwiye ari uko inkunga bemerewe na FIFA itaraboneka, byatumye rwiyemezamirimo aba akoresha amafaranga ye.

Yagize ati “Rwiyemezamirimo ari gukoresha amafaranga ye mu gihe dutegereje aya FIFA twizera ko azaboneka vuba.”

Abajijwe niba ibibazo by’imiyoborere biri muri FIFA aho uwari umuyobozi wayo, Sepp Blatter yarahagaritswe imyaka umunani byaba bifite aho bihuriye no gutinda kw’inkunga bari bemerewe, yasubije ko ibyo bazagenerwa biri mu mishinga bitari mu buyubozi.

Biteganyijwe ko iyi hoteli izaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira amakipe atatu.
Mu Kwakira 2014, FIFA yemeye umushinga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tuniziya wo kubaka hoteli ibaha inkunga y’ibihumbi 500 $.

Iyi hoteli ni yo yajya yifashishwa n’amakipe y’igihugu mu mwiherero kimwe mu bitwara amafaranga menshi nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

Nko mu mikino ya CECAFA Kagame cup yabereye mu Rwanda muri Kanama 2014, FERWAFA yishyuye hafi miliyoni 260 FRW ku mahoteli yari acumbitsemo abakinnyi n’abayobozi b’amakipe yitabiriye mu byumweru bitatu.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...