LATEST NEWS
Imikino
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo
Publish Date: mercredi 30 novembre 2016
VISITS :384
By Admin

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yatanze ubutumwa bwo kwifatanya no guhumuriza imiryango y’abakinnyi baburiye ababo mu mpanuka y’indege yari itwaye abagenzi 81 bava muri Brazil berekeza Colombie yakoze impanuka ipfiramo abantu 71

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016 ni bwo inkuru y’akababaro yasohotse ivuga ko indege yari itwaye abagenzi 81 bava muri Brazil berekeza Colombie yakoze impanuka ipfiramo abantu 71.

Iyi ndege yari irimo abakinnyi b’ikipe ya Chapecoense yo muri Brazil yari igiye gukina na Atletico National yo muri Colombie. Aba bakinnyi b’iyi kipe umwe gusa ni we wabashije kurokoka.

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’imiryango y’abakinnyi babuze ababo ndetse n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru muri rusange. Biciye ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA

De Gaulle yagize ati :”Birababaje cyane kumva iyi nkuru y’incamugongo y’aya makuru mabi y’impanuka y’indege muri Colombie. Ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abanyamuryango baryo, abakinnyi n’abafatanyabikorwa b’umupira w’amaguru twifatanyije n’iyi kipe yo muri Brazil ya Chapecoense. Twihanganishije cyane abafana ba Chapecoense n’umuryango w’umupira w’amaguru “

Iyi nkuru ibabaje yashenguye cyane abafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru ndetse na siporo muri rusange, abantu bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwifatanya n’ababuze ababo ndetse abandi batangiye no gutanga inkunga y’amafaranga yo kugoboka abasigaye.

Ikipe ya Chapocoense yakoze impanuka iyiye gukina muri Colombie

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...