LATEST NEWS
New section No6
Fewafa yahagaritse irushanwa rya Rayon Sports
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :448
By Admin

Irushanwa Rayon Sports yatewemo inkunga na Startimes ryagombaga gutangira kuri uyu wa gatandatu ryahagaritswe na FERWAFA.


Itangazo riri ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA ryasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2015 rigira riti ” hashingiwe kuri politiki ya siporo mu Rwanda, iha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ububasha bwo kuyobora umupira w’amaguru mu gihugu.

Hashingiwe ku ngingo ya kane y’amategeko agenga amarushanwa abanyamuryango bose bashyizeho umukono igira iti « Birabujijwe ku makipe gukina imikino yateguwe n’abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe y’abantu nta burenganzira bubanje gutangwa na FERWAFA, bitaba ibyo hakubahirizwa ibihano biteganyijwe mu ngingo ya 60 y’aya mategeko.

Ubuyobozi bwa Ferwafa bwafashe icyemezo cy’uko irushanwa RAYON-STARTIMES CHRISMAS CUP ritagomba kuba, ndetse bukaba bunamenyesha abanyamuryango ba Ferwafa bose ko batemerewe kwitabira iryo rushanwa”.

Iryo rushanwa byari biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe 8 harimo 3 yo hanze n’andi atanu yo mu Rwanda.

Amakipe 5 ya mbere muri shampiyona niyo yagombaga kuzitabira iryo rushanwa havuyemo ikipe ya APR FC ikaba yari yarasimbuwe na Kiyovu Sports.

ayo makipe yari kuzitabira iryo rushanwa ni Rayon Sports izakira iryo rushanwa, AS Kigali, Police FC, Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Gakwaya Olivier Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports avuga ko icyo cyemezo ntacyo yakivugaho ubuyobozi bwa FERWAFA butaragira icyo bubamenyesha.


M.Fils

IBITEKEREZO
juuenal

ntabwo degaul ya kwemera ko rayon siport igir'inyungu nimwe ibona kuko niwe mwanzi wambere wanga gikundiro kandi nanone ntakuntu -a p r- yarikuba yikuyemo ngo bishoboke muziko ariyo itegeka ferwafa numuyobozi wayo kuberako mbere yokuvamo yabanje kubaha amabwiriza yo guhagarika iryo rushanwa byanze bikunze none nibyo byaye kandi aracyafite uburakari bwijwi rimwe yabonye arik'ubundi yarigutorwa nande ? uk'ayoboye ninde utabibona nazambaguze ibyo muri ferwafa gusa .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...