LATEST NEWS
Imyidagaduro
HUYE:Bane batawe muri yombi kubera ibura ny’umuriro muri CHAN
Publish Date: mardi 26 janvier 2016
VISITS :1755
By Admin

Ibura ry’umuriro kuri stade Huye mu mukino wahuzaga Cameroon na Ethiopie ryatumye abagera kuri bane bahita bajyanwa mu maboko ya Police barimo umukozi muri Minispoc Eng. Aimable Sebadari.

Mu karuhuko amatara yaje kuba azimijwe ho gato

Uyu wari umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya kabiri muri CHAN iri kubera mu Rwanda waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0, byongereye amahirwe ikipe ya Cameroon yo kugera muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kugwiza amanota ane mu gihe Ethiopie yo isabwa ibirenze. Ikipe izarokoka muri izi ni yo izahura n’u Rwanda muri ¼ kuri stade Amahoro.

Ibyabereye mu kibuga ariko si cyo cyavuzwe cyane kuri uyu mukino, dore ko ibura ry’amatara acana stade ryagarutsweho cyane ku bari i Huye n’abakurikiranaga umukino. Aya matara, yaje kugira ikibazo umukino ugitangira ariko amakipe yombi ntiyabyitaho kuko ikirere cya Huye cyari kikibonesha stade.

Ibintu byaje kuba bibi ku munota wa 36 ubwo amatara acanwa kuri stade yazaga kuzima burundu maze stade igasigara iri mu icuraburindi mu gihe cy’iminota 12. Amakuru dufite, avuga ko iri zima ry’aya matara ryaba ryatewe n’uko amavuta yo muri Moteri yaba yashizemo hakaba uburangare mu kugura andi. bikekwako yaba yibwe

bi ariko byaje gukosorwa nyuma gato maze umukino urongera urasubukurwa igice cya mbere kirarangira. Mu karuhuko k’igice cya mbere, aya matara yongeye kuzima ariko ntibyatinda.

Iri bura ry’umuriro ariko, ntabwo ryagendeye ubusa kuko abagera kuri bane bahise batabwa muri yombi na Police y’igihugu ngo babe babazwa uruhare rwabo muri ibi. Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Celestin Twahirwa yabihamirije umwe mubanyamakuru bariyo .

“Hafashwe bane hari babiri bagikurikiranwa kuko byahungabanyije umutekano. Mu bakurikiranwa harimo uwari ushinzwe umutekano muri stade zose akaba n’umukozi uhoraho muri Minispoc(Eng Twahirwa). Hari nundi bari barakodesheje ngo akurikirane ibya stade zose”.

Sade izongera kwakira imikino ya CHAN kuri iki cyumweru Cote d’Ivoire ikina na Gabon mu itsinda A mu gihe ku wa mbere Congo Kinshasa izaba ihisobanurira na Cameroon mu itsinda rya kabiri.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...