LATEST NEWS
Imyidagaduro
I Kigali hongeye kubera ibirori by’abambaye umutuku
Publish Date: lundi 28 décembre 2015
VISITS :410
By Admin

Ku nshuro ya kabiri i Kigali habereye ibirori byo kurimba byari byiswe ’Red Avenue’ aho uwagombaga kubyitabira wese yagombaga kuza yambaye ibara ry’umutuku kuva ku rukweto kugeza ku mutwe.

Ibi birori byateguwe na Miss Sandra Teta, umukunzi wa Derek, abinyujije muri kompanyi yise ‘Luminous Events’, byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2015 muri Kigali City Tower (KTC) muri KCT Food Court.

Ibirori nyir’izina byagombaga gutangira saa tatu z’ijoro ariko siko byagenze kuko ahagana saa saba zo mu gicuku aribwo ibyamamare byatangiye gutambuka kuri tapi itukura hanyuma abashyitsi bakuru b’umunsi , Vanessa Mdee [umuhanzi wo muri Tanzania] na Huddah Monroe umunyamideli wo muri Kenya] bahagera saa saba n’igice zirengaho mike.


Miss Sandra Teta wateguye ibi birori
Mbere y’uko ibirori bitangira, Miss Sandra Teta yashimiye abamufashije mu gutegura ‘Red Avenue’ ndetse avuga ko mu myaka izakurikiraho bizaba byiza kurushaho.

Sandra Teta wari uherekejwe n’umukunzi we Derek ni we wahamagaye Vanessa Mdee ku rubyiniro.

Abitabiriye ibi birori wabona bari bafite amatsiko yo kubona aba bakobwa b’ibyamamare mu Karere Huddah na na Vanessa Mdee. Bombi bakigera aho Red Avenue yabereye, ibintu byahindutse abantu bishima kurushaho ndetse benshi wabonaga babyiganira kubifotorezaho usibye ko bitari byoroshye kuko bari barindiwe umutekano.



Umuhanzi Vanessa Mdee wari wambaye ikariso ibintu bitamenyerewe i kigali
Nk’uko byari biteganyijwe, abahanzi barimo Active na Allioni bo mu Rwanda bagombaga kuririmba ariko hajemo impinduka mu buryo butunguranye haririmba Umunyatanzaniya Vanessa Mdee gusa.

Vanessa Mdee usanzwe ari n’umunyamakuru muri Tanzania, yaririmbye guhera saa munani zo mu gicuku ndetse ni we muhanzi rukumbi wataramye mu bari bateganyijwe. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze nka ‘Nobody But Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’, Hawajui n’izindi.

Mu buryo bwatunguye benshi, Vanessa Mdee yaririmbye iyitwa ‘Siri’ afatanyije n’umuhanzi witwa Barnaba na we wari waturutse muri Tanzania.

Ibi birori byanitabiriwe n’ibyamamare byo mu Rwanda birimo itsinda rya Charly & Nina, Big Farious w’i Burundi, abagize itsinda rya TNP, Dj Bissosso, Alex Muyoboke,

Ubwitabire bw’abafana bwari buke ugereranyije n’uko ibi birori byagenze muri Gicurasi 2015. Muri muri Kigali City Tower (KTC) muri KCT Food Court ahabereye Red Avenue hari abantu bake cyane ndetse umubare munini wari wiganjemo ibyamamare bizwi mu ngeri z’ubuhanzi bunyuranye i Kigali.

Ibirori byari biyobowe na MC Tino naho DJ Toxxyk ni we wavangaga imiziki.

M.Fils

Source:IGIHE

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...