LATEST NEWS
Imyidagaduro
Ibihembo Miss Rwanda mushya azajya ahabwa byiyongereye
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :360
By Admin

Hejuru y’igihembo cy’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, Miss Rwanda uzajya uhiga abandi, agatorwa azajya anahembwa umushahara w’ibihumbi Magana inani ku kwezi, bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf).

Ubusanzwe Miss Rwanda yahembwaga umushahara w’ibihumbi Magana arindwi yahabwaga buri kwezi na Airtel Rwanda.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro itangira ry’aya marushanwa ya Miss Rwanda 2016, Ishimwe Dieudonne uyobora ikigo cya Rwanda Inspiration Back Up (RIBU) bayategura, yabwiye itangazamakuru ko guhera uyu mwaka wa 2016 uyu mushahara uzajya utangwa na Banki ya Cogebanque.

Uzambikwa iri kamba azahita anagirwa Ambasaderi wa Cogebanque mu gihe cy’umwaka wose.

Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters (EAP) bafatanya na RIBU gutegura iki gikorwa yijeje Abanyarwanda ko imyiteguro noneho izaba myinshi, kikazagenda neza kurusha mu bihe byabanje.

Yagize ati “Iki gikorwa kizarushaho gusa neza, muribuka ko dutegura Miss Rwanda 2014 twakoze ibirori bitinda by’amasaha menshi, mu 2015 amasaha yaragabanutse, kuri iyi nshuro turifuza ko bizaba nibura amasaha 2 cyangwa abiri n’igice.”

Yongeyeho ati “Ku bikoresho byose biteguye neza, nta bikoresho tuvana hanze, ku ruhande rwacu Miss Rwanda itinze gutangira kugira ngo dukore ibyo tugomba gukora.”


Umuyobozi-wumuco-mu-nteko-Nyarwanda-y’ururimi-n’umuco.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, Louis de Montfort Majyambere, we yavuze ko batewe ishema no gushyigikira iki gikorwa giteza imbere umwana w’umukobwa mu Rwanda.


Theonestine-umuyobozi-muri-Cogebanque.

Yavuze ko kuri Cogebanque baterwa ishema n’iterambere ry’iki gikorwa, kandi ko bifuza ko Miss Rwanda yarushaho kwamamaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi