LATEST NEWS
Imyidagaduro
Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye
Publish Date: mardi 2 février 2016
VISITS :523
By Admin

Ibihugu byari bitegerejwe kwinjira mu mikino ya kimwe cya kabiri(1/2)cy’irangiza mu irushanwa rya CHAN rikomeje kubera mu Rwanda byara menyekanye nyuma y’aho Mali ikuriyemo Tuniziya na Gineya igasezerera Zambiya kuri za penaliti.

Inzovu ziri muri amwe mu ma kipe yakomeje

Amakipe ya Gineya na Mali akaba aje yiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasezereye u Rwanda na Cote d’Ivoire yasezereye Cameroun.

Imikino ya 1/4 yabaye ejo ku wa gatandatu tariki 30 Mutarama 2016 n’uyu munsi ku cyumweru tariki 31 Mutarama 2016 ;aho Kongo yavanyemo u Rwanda irutsinze 2-1 naho Cote d’Ivoire itsinda Cameroun 3-0.

Ni imikino yagaragayemo ishyaka ku makipe yose n’ubwo amwe yasezerewe ;kuko mu mukino w’u Rwanda na Kongo byasabye ko hakinwa iminota 120 yose amakipe yombi yananiranywe ;aho yari yanganije igitego kimwe ku kindi.Cote d’Ivoire yo yabonye intsinzi bitayigoye cyane kuko yanyagiye Intare z’Inkazi za Cameroun 3 byose ku busa.


Congo nayo iri muza komeje

Umukino wa none wahuje Tuniziya na Mali na wo warimo ishyaka ryinshi aho Tuniziya yihariye igice cya mbere.Tunisia yatangiye isatira cyane binyuze kuri ba rutahizamu Akaichi na Bguir bagiye banigaragaza cyane kuva iri rushanwa rya CHAN ryatangira.

Ibintu ntibyakomeje bityo kuko Mali yigaranzuye abarabu ibishyura igitego inashyiramo ikindi cyo kubasezerera ;birangira ari 2-1,ndetse bishyira akadomo ku makipe y’abarabu muri iri rushanwa.

Naho umukino wa Zambiya na Gineya wo hagombye kwitabazwa za penaliti ngo haboneke ikipe ikomeza nyuma y’aho iminota 120 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Impaka z’aya makipe zikaba zirangijwe n’abakinnyi ba Gineya bavanyemo Zambiya kuri penaliti eshanu kuri enye hagombye guterwa penaliti zirenga eshanu zisanzwe.

Mu mikino ya 1/2 izakinwa ku wa gatatu no ku wa kane w’icyumweru tuzatangira ejo ;Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikazakina na Gineya mu gihe Cote d’Ivoire izaba ihatana na Mali.


M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi