LATEST NEWS
New section No6
Ibintu bitanu by’ingenzi ku ikipe ya ’Refugee Olympic’ iri i Rio 2016
Publish Date: jeudi 11 août 2016
VISITS :583
By admin

Abakinnyi 10 bari i Rio ntibahagarariye ibihugu byabo kubera ko bahunze. Bitwa "Refugee Olympic Team (ROT). Baturutse mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Etiyopiya, Congo na Siriya.

Ubu batuye mu Bubiligi, muri Kenya, mu Budage no muri Brezili yakiriye imikino ya Olempike.

Ariko se ni iki tubaziho cyangwa twabategerezaho iki muri aya marushanwa ?

1. Barangije kuba intwari.

ROT bageze mu myanya yateguriwe abakinnyi ba Olempike ku wa Gatatu bakirwa ku buryo bukomeye n’abandi bakinnyi bari mu irushanwa.

Umukinnyi Rami Anis wo muri Siriya urushanwa mu koga yacinye akadiho mu buryo bwatangaje abandi mu njyana ya Samba mu birori byo kubakira.

Umunya Sudani y’Epfo James Nyang Chiengjiek wiruka metero 400 yavuze ijambo rikomeye asobanutra uburyo imikino ifasha kwihanganirana.

Yavuze ko kuba iyi kipe igizwe n’impunzi ubwayo iriho, byerekana ko "amahoro ashoboka".

2. Bose bahunze intambara

Ni ikintu kibabaje cyane kuba mu gihe cy’imyaka myinshi ibice bimwe bya Afurika n’uburasirazuba bwo Hagati byarazahajwe n’intambara.

Abakinnyi ba ROT bahunze imirwano muri Kenya, Siriya, Sudani y’Epfo, repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Etiyopiya.

Mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, EU, wonyine, impunzi 292.450 zahawe ubuhungiro muri 2015, aho benshi muri zo bagerageje guhunga intambara muri ibyo bihugu byabo. Abemerewe bavuye muri miliyoni nyinshi z’abandi bari basabye ubuhungiro.

Kubona aba bakinnyi barushanwa mu mikino ya Olempike bizereka isi ko hari ikindi kintu impunzi zishoboye nyuma y’umuhangayiko n’umubabaro.

3. Abakinnyi babiri mu ikipe bari mu rugo

Babiri mu bakinnyi bagize ikipe ya ROT, Yolande Bukasa Mabika na Popole Misenga bakina judo, baba kandi bakitoreza muri Brezili.

Ubuzima bwabo bwagizweho ingaruka zikomeye n’ibibazo by’intambara y’umwiryane mu gihugu cyabo cya DRC (1998-2003).

Bombi basabye ubuhungiro mu gihugu cyabakiriye nyuma y’amarushanwa y’isi mu mukino wa judo muri 2013.

Bisobanute ko ugomba kwitega ko abanya Brezili bazabaha urufaya rw’amashyi igihe bazaba bagiye kurushanwa.

4. Bafite abafana kuri Ssame Street

Ku wa Kane, Grover, yateguwe agakino gakunzwe cyane kazwi nka Sesame Street, kavuga inkuru z’abana, karimo ubutumwa bukora ku mutima bushyigikiye ikipe y’impunzi.

Grover yavuze ko "ikipe idasanzwe" ikeneye ubufasha bw’abana kubera umuhate ndetse n’ubutwari bwazo.

5. Ariko ntubitegeho icyizere cy’imidari..

Nta gushidikanya ko abakinnyi ba ROT bari i Rio babikwiye.

Ariko rero n’ubwo byaba ari byiza kubona umwe muri bo atwara umudari, ntutegereze ko bizaba kuko biragoye cyane.

Muri bo nta n’umwe uri no hafi yo kuba ku rutonde rw’abakinnyi 10 mu mikino bakina. Ubwo rero kubona umudari byasaba ugutungurana gukomeye cyane.

Dore urutonde rw’abakinnyi b’impunzi.

• Rami Anis (Gabo) : Igihugu cy’amavuko - Siriya ; Igihugu abamo- Ububiligi ; umukino- koga

•Yiech Pur Biel (Gabo) : Igihugu cy’amavuko - Sudani y’Epfo ; Igihugu abamo - Kenya ; umukino - asiganwa muri metero 800

•James Nyang Chiengjiek (Gabo) : Igihugu cy’amavuko- Sudani y’Epfo ; Igihugu abamo - Kenya ; umukino - asiganwa muri metero 400

•Yonas Kinde (Gabo) : Igihugu cy’amavuko - Eiyopiya ; Igihugu abamo - Luxembourg ; umukino- asiganwa muri marato, (marathon)

•Anjelina Nada Lohalith (Gore) : Igihugu cy’amavuko - Sudani y’Epfo ; Igihugu abamo - Kenya ; umukino- asiganwa muri metero 1500

•Rose Nathike Lokonyen (Gore) : Igihugu cy’amavuko - Sudani y’Epfo ; Igihugu abamo- Kenya ; umukino - asiganwa muri metero 800

•Paulo Amotun Lokoro (Gabo) : Igihugu cy’amavuko - Sudani y’Epfo ; Igihugu abamo - Kenya ; umukino - asiganwa muri metero 1500

•Yolande Bukasa Mabika (Gore) : Igihugu cy’amavuko- Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ; Igihugu abamo - Brezili ; umukino - judo, -kg70

•Yusra Mardini (Gore) : Igihugu cy’amavukoo - Siriya ; Igihugu abamo - Ubudage ; umukino - koga

•Popole Misenga (Gabo) : Igihugu cy’amavuko- Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ; Igihugu abamo - Brezili ; umukino - judo, -kg90

Ntakirutimana Alfred

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...