LATEST NEWS
New section No6
Ibura rya Sanchez ntiryatumye Wenger n’abasorebe batereka Man City ko igifite byinshi byo kwiga
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :269
By Admin

Umukino wa shampiyona wari wavuzweho byinshi mbere y’uko uba washyize uraba maze Wenger waburaga abakinnyi benshi babanza mukibuga ndetse na Sanchez ntibyabujije Arsenal idatsindira Manchester City ku kibuga Emirates.

byari byishimo ku bakinnyi ba Arsenal

Manchester city yari ifite abakinnyi bayo bose ndetse yanagaruye rutahizamu Sergio Kun Aguero niyo yahabwaga amahirwe mbere y’uyu mukino, bitewe n’imvune z’abakinnyi b’ikipe ya Arsenal batari bitezwe kugaragara kuri uyu mukinnyi harimo na kizigenza Alexis Sanchez wabuze ku munota wanyuma.

City yanyuzangamo igasatira umunyezamu akaba bera ibamba

Gusa ikipe ya Arsenal nayo ntawari kuyirenza amaso kuko mugihe cyose ndetse n’uko yaba imeze kose ntijya igorwa na Manchester City kuko zakunze gutsindagurana mu mikino zagiye zikina.

Umukinnyi Joel Campbell yakiniwe nabi namugenzi we Aleksandar Kolarov.

Umukino ugitangira Arsenal yarushwaga kuburyo bugaragara ariko ku munota wa 33 amahirwe amwe Theo Walcott yabonye ku mupira yari ahawe na Mezout Ozil yahise atsinda igitego cyambere ibintu biba bihinduye isura.


Umukinnyi ukomeje kwerekana ubuhanga bukomeye mu gutanga imipira ivamo ibitego Mesut Özil
Manchester City yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko igice cyambere cyenda kurangira Ozil yongeye kwerekana ko hari ibyo Arusha abandi maze atanga undi mupira Olivier Giroud ahita akora akazi ko kuwushyira mu nshundura.

Bavuye kuruhuka Manchester City yaje noneho si ugusatira ikora iyo bwabaga, maze umukino wenda kurangira Yaya Toure atsinda igitego cy’impozamarira umukino urangira gutyo.

hano wari umupira Theo Walcott yakase werekeza muzamu ubwo igitego cya mbere cya bonekaga
Kugeza ubu Arsenal iri kumwanya wa 2 inyuma ya Leicester City iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 38 aho irusha Arsenal amanota 2 gusa.

N’ubwo Arsenal yitwaye neza igaragazako ishaka iki gikombe, ifite ibibazo by’imvune kuko nyuma y’umukino umutoza Wenger yavuzeko Alexis Sanchez yongeye kuvunika aho azamara ibindi byumweru bi 3 adakina.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...