LATEST NEWS
Imyidagaduro
Icyamamare mujyana ya Dancehall Konshens ategerejwe i Kigali
Publish Date: mardi 24 novembre 2015
VISITS :112
By Admin

Nkuko bisanzwe bizwi yuko mu kutariki yambere yu mwaka mu Rwanda haza umuhanzi uvuye hanze akaza gucuragira abanyarwanda uyu mwaka hazaza umunyajamaica uzwi kwizina rya Konshens wariribye waririmbye “Simple Song”

ni we cyamamare uzataramira Abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party kizaba tariki ya 1 Mutarama 2016.

Uyu muhanzi w’icyamamare mu muziki, azazanwa na East African Promoters (EAP), basanzwe bategura ibi bitaramo bikomeye biba buri mpera n’intangiriro ry’umwaka.
Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Mutarama 2016, muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, Mushyoma Joseph (Boubu) uyobora EAP nkuko yabitangarije Izuba Rirashe.

Yagize ati “Twaravuganye azaza akorere igitaramo mu Rwanda.”
Yongeraho ati “Twamutekerejeho tubona ko ari umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda by’umwihariko n’urubyiruko rwinshi, ubu twamaze kuvugana n’itsinda rishinzwe imikorere ye (management team) batwemerera ko kuri iyo tariki [1/1/2016] yaza kuririmba mu Rwanda ubu n’amasezerano twamaze kuyasinya ku buryo dufite icyizere ko azaza.”

Mushyoma avuga ko iki gitaramo cyo mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani kizaba gikomeye, kuko gifite imitegurire yo ku rwego rwo hejuru. Akigereranya n’ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star basanzwe bategura.

Reba HANO imwe mu ndirimbo za Konshens :

Konshens yahimbye indirimbo nyinshi zamamaye cyane harimo izitwa “We No Worry Bout Them”, “Couple Up”, “Gal A Bubble”, “The Pleasure Medley”, “Gal Ting”, “Physically Fit”, “Obsession”, “I’m Coming”, “Shake” n’izindi.

Konshens amaze kuririmbana n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Jamaica barimo Chris Martin, Sean Paul , Sniggy n’abandi.

Konshens yazengurutse Isi hafi ya yose ataramira abafana be mu bitaramo bamutumiramo. Mu kwezi kwa Kanama, Konshens yaherukaga muri Afurika y’i Burasirazuba, aho yataramiye i Kampala muri Uganda.

Cyo kimwe na bagenzi be bo muri Jamaica, Konshens mu ndirimbo ze azwiho kugaragaza cyane abakobwa bambaye utwenda tw’imbere gusa, babyina imbyino zifatwa nk’urukozasoni mu mico yo mu bihugu byinshi harimo n’u Rwanda.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...