LATEST NEWS
Imyidagaduro
Ihurizo rikomeye kuri Arsenal mu kuvunikisha umukinnyi wayo Sanchez
Publish Date: lundi 30 novembre 2015
VISITS :242
By Admin

Ubwo ikipe ya Arsenal yanganyaga na Norwich mu mikino wo kuri iki cyumweru ikanavunikisha umukinnyi Alexis Sanchez wafatwaga nk’inkingi ikomeye bagenderaho abakunzi b’iyikipe baribaza niba izakomeza guhatana kugeza ku munota wanyuma.

Ubwo ikipe ya Arsenal yajyaga gusura Norwich maze umukino wose ukarangira banganyije 1-1, igitego cya Arsenal cyikaba cyatsinzwe na Mesut Oezil ku mutota wa 30 maze kikaza kwishyurwa igice cya mbere cyenda kurangira na Lewis Grabban bahita bajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri abakunzi ba Arsenal batekerezagako wenda biraza kugenda neza nyamara ntacyahindutse ahubwo bahuye n’ibibazo byo gutakaza umukinnyi wabo ngenderwaho Alexis Sanchez waje kuvunika akaza yiyongera kubandi bamaze igihe bafite imvune.

Si Sanchez wenyine wavunitse kuri uyu mukino kuko umukino ugitangira umufaransa Laurent Koscielny yahise avunika maze akavanwa mu kibuga aba bakaba bazamara iminsi badakina biyongera kuri : Michael Arteta, Jack Wilshere, Theo Walcott, Danny Welbeck nabo bari mu mvune Ibi bikaba byatumye abakunzi ba Arsenal bakomeza kwibaza niba koko bazakomeza kurwanira igikombe kuko nyuma yo kunganya na Totenham bagatsindwa na West Bromwitch Albion bongeye kunganya na Norwich.

Si uwo mukino wabaye wonyine kuko uretse Manchester City na Liverpool mu makipe akomeye zitwaye neza izindi nka Chelsea,Totenham, Manchester United nazo zaranganyije imikino yazo.

Abakunzi ba Arsenal bakaba banenga Umutoza wayo Arsene Wenger kuba yarakoresheje uyu mukinnyi atamuruhutsa ndetse ko n’abakinnyi bose muri rusange atabasimburanya maze bavunika agahura n’ikibazo kuko abandi baba batamenyereye mu kibuga kubera.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...