LATEST NEWS
Imyidagaduro
Ikigo cyo muri Amerika cyiteguye gushyigikira u Rwanda mu guteza imbere imikino
Publish Date: dimanche 15 novembre 2015
VISITS :134
By

Ku wa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2015 ku cyicaro cya komite Olimpike y’u Rwanda i Remera habaye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyitwa Center for Global Sports Advancement kiri mu mugi wa Indianapolis.

Ku ruhande rw’iki kigo CGSA abari bagihagarariye muri uwo muhango ni David Helmer umuyobozi wacyo ndetse n’umwungirije ari we Joby Wright wigeze kuba umukinnyi ndetse n’umutoza ukomeye w’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bavuze ko biteguye gufasha u Rwanda guteza imbere imikino bahereye hasi, bakazagira uruhare mu gutoza abakinnyi b’Abanyarwanda mu mikino inyuranye muri rusange.

Prezida wa komite olimpike y’u Rwanda Robert Bayigamba asanga ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kunguka abakinnyi benshi beza batojwe n’impuguke z’ababigize umwuga. Mu kwezi k’Ukwakira 2015 Bayigamba yagiriye urugendo mu mujyi wa Indiana aherekejwe na Prezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basket mu Rwanda Désiré Mugwiza babona uburyo muri uwo mujyi imikino yitaweho cyane kandi igira uruhare mu guteza imbere ubukungu. Urwo rugendoshuri ni kimwe mu byatumye gutangiza ubu bufatanye byihutishwa kuko urwego rw’imikino rufite byinshi byo kwigira ku iterambere ry’imikino muri Indianapolis.


Mutabazi Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...