LATEST NEWS
New section No6
Impamvu irushanwa Rayon sport yari yateguye ritabaye
Publish Date: lundi 23 novembre 2015
VISITS :334
By Admin

Irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Rayon Sports ryari kuba kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2015, ryahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).


Ubwo amakipe yari yageze ku kibuga Rayon Sports na Gicumbi FC byiteguye gukina nibwo iryo rushanwa ryahitaga rihagarikwa kubera ikibazo cy’umuterankunga.
FERWAFA yari yabujije amakipe yo muri iryo shyirahamwe kuba atakina iryo rushanwa, kuko batabiherewe uburenganzira kuba barikina.

Umwe mu bakora muri ayo mukipe utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye Izuba Rirashe ko ikipe ya Gicumbi FC yari yabwiwe na Rayon Sports ko hari urwandiko ruvuye muri FERWAFA rubemerera gukina bagombaga gusanga ku kibuga mbere yo gukina.

Ikipe ya Gicumbi ikigera ku kibuga yategereje guhabwa urwandiko ihawe na Rayon Sports ruvuye muri FERWAFA ntiyarubona, nayo bituma itagera mu kibuga.
Ni mukino wari guhuza Gicumbi na Rayon Sports kuri Sitade Umumena, ariko ukaba wahise usubikwa.

Gicumbi ikigera ku kibuga, umuvugizi wayo yamaze umwanya avugira kuri telefone, byari nko kuvugana n’abo muri FERWAFA, ariko birangira badakinnye.
Ubwo ikinyamakuru cyageragezaga kumuvugisha yavuze ko babanza gukora inama.
Ku ikipe ya Gicumbi FC ntabwo yari gukina iryo rushanwa n’ubundi iyo hakoreshwa abasifuzi bari baje kuri uwo mukino, kuko bari abana.

Ikinyamakuru cyagerageje kuvugana n’abantu bo muri Rayon Sports ntihagira uboneka kugira icyo avuga kuri icyo kibazo.

FERWAFA yahagaritse iryo rushanwa ryateguwe na Rayon Sports ku bufatanye na Startimes.


M.Fils

IBITEKEREZO
karambizi

Donadei yarabivuze ko abayobozi ba Gikundiro alias Gasenyi ari ababeshyi abanyamanyanga nabaryi ba ruswa kabisa birigaragaje barabeshya


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...