LATEST NEWS
Imikino
Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu
Publish Date: jeudi 11 août 2016
VISITS :438
By admin

Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bw’ishyirahmwe ry’umukino wo gusiganwa mu madoka,cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’irushanwa riteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 kanama igeze,nubwo ari kunshoro ya 5 iri rushwanwa rigiye kubera mu Rwanda gusa haracyari ikibazo cyuko ntabakinnyi bakina uyu mukino bari bagira amahirwe yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.

Gakwaya Christia umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino yatangaje ko kuri bo icyibaraje inshinga atari ukumenyekanisha uyu mukino hanze y’igihugu ahubwo ko bashaka ko ushinga imizi imbere mu gihugu,yagize ati’’Twe ntiturajwe inshinga no kujya gusiganwa hanze y’i gihugu ahubwo dushishikajwe no kuzamura urwego rw’umukino wo gusiganwa ku mamodoka hano mu Rwanda’’.

Amarushanwa y’amamodoka yatangiye gukinwa mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2001 ubwo ryitwaga ‘Fratternity Rally’..Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza magingo aya, iyi mikino yitwa Mountain Gorilla Rally 2016 ndetse kuva icyo gihe rimaze kuba inshuro 14 ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ryahindura izina.

iri rushanwa rigiye kuba kunshuro yaryo ya 5 rikaba rizitabirwa nibihugu nk’u Rwanda ruzakira iyi mikino, Kenya, Uganda, Burundu na Zimbabwe.

Dore uko irushanwa riteye aho rizabera,ndetse nintera bazasiganwa :

Kuwa Gatanu tariki 12 Kanama 2016 : Kuri sitade Amahoro niho hazabera umuhango wo gutangiza irushanwa ndetse abasiganwa bazasiganwa ibilometero 2.70 (Km2.70), inshuro ya kabir bazakora ibilometero 2.50 (Km2.50).

Kuwa Gatandatu tariki 13 Kanama 2016 :

*Kamabuye-Munazi (21.64 Km) ishuro ebyiri

* Gako-Nemba (11.20 Km) ishuro ebyiri

*Rilima-Nyamata 925.83 Km) inshuro ebyiri

Ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2016 :

*Nyamata-Rilima (25.23 Km) inshuro ebyiri

*Bwibikara-Ramiro (9.50 Km) inshuro ebyiri

*Umujyi wa Nyamata (4.53 Km) bazasoza bakora inshuro ebyiri.

Abatsinze iri rushanwa kuva mu mwaka wa 2000-2015

Fraternity Rally

Charles Muhanji (Uganda, 2000), Schalk Burger Sr (Afurika y’Epfo, 2001).

Mountain Gorilla Rally

Johhnny Gemmel (Afurika y’Epfo, 2002, Fernando Rueda (2003), Rudy Cantanhede (Burundi, 2004, 2008, 2010), Riyaz Kurji (Uganda, 2005, 2006), Conrad Rautenbach (Zimbabwe, 2007), Giancarlo Davite(Rwanda, 2009, 2013), Jean Yves Ranarivelo(Madagascar, 2011), Elefter Mitraros (Chypre, 2012), Mohamed Essa (Zambia, 2014) na Jaspreet Singh Clatthe (Kenya, 2015)

Ntakirutimana Alfred

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...