LATEST NEWS
Imyidagaduro
Itorero Urukerereza ryateguye igitaramo ndangamuco ‘Indamutso’
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :231
By

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gutarama no guhiga nk’imwe mu nzira zo kugaruka ku isoko y’umurage w’u Rwanda no kuwuhesha agaciro, Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryateguye igitaramo cyiswe “Indamutso”.

Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel i Kigali, ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2015, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuyobozi wa komite y’Urukerereza, Brig. Gen. Emmanuel Bayingana yavuze ko iki gitaramo kizibanda ku mwimerere w’imbyino n’indirimbo by’u Rwanda.

Yagize ati “Iki gitaramo kigamije guhesha agaciro umurage w’u Rwanda mu gihugu no mu mahanga hifashishijwe umuco wo gutarama no guhiga:mu mbyino n’imihamirizo, umurishyo w’ingoma, ubuvanganzo nyemvugo n’indi mikino ndangamuco byose biherekejwe n’ibicurangisho gakondo bizumvikanisha urwunge rw’amajwi y’Indashyikirwa”.

Urukerereza ni itorero ndangamuco ry’Igihugu ryashinzwe mu mwaka wa 1974, rifite inshingano yo guteza imbere umurage gakondo w’u Rwanda binyujijwe mu mbyino n’indirimbo.

Mu gihe cyose Itorero Urukerereza ryabayeho ryigaragaje nk’umutwe uhora ku isonga mu kubumbatira umwimerere w’imbyino n’indirimbo by’u Rwanda. Ibi byerekanwa n’ibigwi abagize Urukerereza bavanye hirya no hino ku Isi mu maserukiramuco atandukanye.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000 Frws). Amatike yatangiye kugurishwa kuri stade Amahoro guhera tariki ya 15 Ukuboza kugeza tariki 19 Ukuboza 2015 ndetse no ku munsi w’igitaramo azacuruzwa.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...