LATEST NEWS
Imyidagaduro
Karim Benzama yatawe muri yombi na Polisi y’bufaransa
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :241
By Admin

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa nyuma yo gushinjwa uruhare mu gufata bugwate amashusho y’ubusambanyi yafashwe umukinnyi mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa witwa Mathieu Valbuena.

Mu gihe ikipe ye ya Real Madrid yari ifite umukino ukomeye na Paris St Germain wabereye muri Espagne mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Karim Benzema utagaragaye muri uyu mukino no ku rutonde rw’abasimbura, we yari yibereye mu gihugu cye cy’amavuko, ndetse mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ajya kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Versailles hafi y’umujyi wa Paris, hanyuma ahita atabwa muri yombi arafungwa nk’umushinjacyaha wo muri aho gace yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ariko yanga kugira byinshi asobanura kuri iki kibazo.

Ifungwa rya Karim Benzema w’imyaka 27 y’amavuko, rije rikurikira irya mugenzi we wamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza, uyu akaba ari uwitwa Djibril Cisse watawe muri yombi na Polisi yo mu Bufaransa agakorwaho iperereza ku bijyanye n’aya mashusho y’ubusambanyi yafashwe umukinnyi Valbuena.


Djibril Cisse

Uyu nawe kimwe na Karim Benzema, bari mu bagabo bane barimo gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gushaka amafaranga y’umurengera ku mukinnyi mugenzi wabo Mathieu Valbuena, aya akaba ari amafaranga menshi bamusabye nk’ikiguzi ngo badashyira ahagaragara amashusho ye yafashwe mu ibanga arimo gusambana
Cisse na Valbuena barabanye cyane kuko bakinanye haba mu ikipe y’igihugu no mu ikipe ya Marseilles yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa hagati ya 2007 na 2009, ndetse ni umwe mu bari basanzwe bazwi nk’inshuti cyane ariko Polisi yabwiye ikinyamakuru .

Mathieu Valbuena

Le Figaro ko Cisse ari umwe mu barimo gukorwaho iperereza ryo gushaka kuriganya amafaranga Valbuena bitwaje filime bivugwa ko yafashwe arimo gusambana, gusa kugeza ubu nta n’ibimenyetso bigaragaza ko iyo filime koko yaba ihari cyangwa niba byaba ari igikangisho babwiye uyu mukinnyi ngo abihere amafaranga.

M.FILS

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...