LATEST NEWS
New section No6
Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe
Publish Date: vendredi 2 septembre 2016
VISITS :1674
By Admin

Mu byumweru bibiri bishize, Nimbona Jean Pierre, umuhanzi w’Umurundi uzwi ku mazina ya Kidum Kibido Kibuganizo, yavuze ko hari abantu bo mu gihugu cye bamubwiye ko bagiye kumwica ariko akaba yitegura kujya i Burundi igishaka kikaba. Kuri uyu wa Kane yageze i Bujumbura aho yakiriwe nk’intwari.

Ubwo yasobanuraga uburyo hari abamubwiye ko najya i Burunzi azicwa, Kidum yagize ati : "Muntu waba urimo gutegura kwica njyewe Kibido Kibuganizo hanyuma ukantega imitego kuri Facebook wiyita amazina y’abantu bafitanye ibibazo na Leta y’u Burundi, njyewe sindi umunyabwoba ngo watuma ntinya kuza iwacu.

Nzagera aho i Bujumbura ku itariki ya mbere z’uku kwezi kwa cyenda, tegura neza uko uzanyica rero kuko ngomba kuza mu gihugu cyanjye cy’amavuko. Uzaba umfashije kuko nzaba mpfiriye mu gihugu cya sogokuru wanjye. Bitegure neza kandi ubikore, amayeri yo kwiyita amazina y’abarwanya Leta unyitiranya n’abari mu bayirwanya nayamenye kera ! Yewe, njyewe sindi muri ibyo bya politiki, ntunzwe no kuririmba gusa. Ibyo nabyo niba ari ikibazo, sindi mu bazabireka vuba. Imana niyonkuru, ndaje ikiba kibe !”

Ubwo yahageraga kuri uyu wa Kane tariki ya Mbere Nzeri 2016 nk’uko yari yabyivugiye, yakiriranywe urugwiro rudasanzwe aho abaturage benshi b’Abarundi bagiye kumutegera ku Kibuga cy’Indege i Bujumbura ngo bamwakire, bafite ibyapa bimuha ikaze mu gihugu cye kandi bamubwira ko bamukunda bakaba banamwishimiye.

Mu bagiye gusanganira no kwakira Kidumu ku kibuga cy’indege, harimo na Ambasaderi wa Kenya mu Burundi, cyane ko uyu muhanzi akunze kuba cyane mu gihugu cya Kenya kandi akaba ari naho yavugiraga ko agiye kujya mu gihugu cye cy’amavuko igishaka kikaba.

Source : Ukwezi.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...