LATEST NEWS
New section No6
Kigali : Hateguwe igitaramo cyiswe INDORO
Publish Date: mardi 29 décembre 2015
VISITS :275
By Admin

Mu gihe abantu batandukanye bakomeje kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2015, banishimira ibyiza bagezeho no kwiha ingamba zihamye mu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2016, mu mujyi wa Kigali hateguwe igitaramo cyo gufasha abanyarwanda kwishima.

Alex Muyoboke uzwiho gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda ndetse akaba afite uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda harimo no kuzamura abahanzi, avuga ko igitaramo cyiswe “INDORO” kizaba ku wa kane tariki ya 31 Ukuboza 2015 guhera saa mbiri z’umugoroba.

Asobanura kandi ko kwitirira “INDORO” iki gitaramo, ari uko iyi ndirimbo ikunzwe cyane n’abantu benshi ikindi ngo ikaba ari indirimbo y’umwaka.

Avuga ko iki gitaramo kizabera kuri 514 CLUB Kisementi, kwinjira akaba ari amafaranga ibihumbi bitatu (3,000frs) ku muntu n’aho uri kumwe n’umukunzi we cyangwa ari babiri bakishyura ibihumbi bitanu (5,000frs).

Ku rundi ruhande ariko, Muyoboke avuga ko abanyarwanda abazataramana n’abahanzi batandukanye barimo Big Fariouz ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Charly na Nina na bo bo mu gihugu cya Uganda, aba bose bakaba bafite abakunzi benshi hano mu Rwanda.

Abakurikiranira hafi iby’umuziki wo mu Rwanda baravuga ko bizaba ari ibyishimo bihambaye gutangirana umwaka n’aba bahanzi cyane ko bazwiho kugira indirimbo zikundwa n’urubyiruko.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’