LATEST NEWS
Imyidagaduro
Kigali : Siporo kuri bose igiye gukorerwa muri Car free zone
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015
VISITS :143
By Admin

Tariki ya 29 Ugushyingo 2015, guhera saa mbiri z’igitondo Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ifatanyije n”Umujyi wa Kigali, Akerere ka Nyarugenge, Ishyirahamwe ry’abashinzwe ubugororangingo mu Rwanda (Kinesitherapeutes) na Fondation y’Umutima /Heart Fountion, bateguye gahunda ya siporo ya bose (Sport for all) izabera muri “Car Free Zone” mu Karere ka Nyarugenge.

Iyi gahunda ya siporo ya bose (sport for all) muri Car Free Zone izarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo urugendo ruzaba rugamije kwigisha no guhamagarira abantu b’ingeri zose gukora siporo yo soko y’Ubuzima buzira umuze, ruzahera muri Car Free Zone – Rond point (Roundabout)yo mu Mujyi - ahahoze ETO Muhima – bakomereze ahahoze Gakinjiro - Ecole Belge rusorezwe muri Car Free Zone hakorwa imyitozo ngororamubiri.

Iyi gahunda ikaba iri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politike y’iterambere rya Siporo ishishikariza abantu bose kugira umuco wo gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Nk’uko byagiye bigaragazwa n’abahanga batandukanye mu by’ubuzima ,Siporo ni ingenzi mu mibereho ya muntu kuko igabanya umunaniro wo mu mutwe (stress), yongera imbaraga mu mubiri igatuma umuntu atananizwa n’ubusa, siporo kandi irinda indwara zimwe na zimwe ziterwa no kudakoresha imbaraga z’umubiri, ihuza abantu n’izindi nyungu nyinshi ku mubiri w’abantu bakora siporo.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...