LATEST NEWS
Imyidagaduro
Kitoko yakoranye indirimbo n’umugandekazi Sheebah
Publish Date: mercredi 2 mars 2016
VISITS :688
By Admin

Umuhanzi Nyarwanda, Kitoko Bibarwa umaze igihe ari hanze y’u Rwanda yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi ’Sheebah Karungi’ ukunzwe muri Uganda no mu Karere k’ibiyaga bigari.

\

Kitoko wakoranye indirimbo numugande kazi Sheebah Karugi

Iyi ndirimbo bise ’Am In Love’ igiye hanze nyuma y’iminsi micye, umuhanzikazi Sheebah wo muri Uganda atangaje ko ari gutegura indirimbo izashimisha abakunzi be mu Rwanda ndetse ikanamufasha kwigarurira abandi i Kigali.

Sheebah umuhanzi ukomoka Ibugande

Sheebah Karungi ukunzwe muri iyi minsi muri Uganda mu ndirimbo ye nshya yise ’Ndiwanjawulo’, iyi ni indirimbo ya mbere akoranye n’umuhanzi wo mu Rwanda, ibi bikazamufasha kugeza muzika ye mu Rwanda ndetse no kuri Kitoko bikamufasha kugeza iye muri Uganda.

Sheebah Karungi wakoranye indirimbo na Kitoko yatangiye muzika aririmba mu itsinda rya Obsession ryamamaye muri Uganda no mu Karere mu myaka yashize gusa nyuma aza gufata icyemezo cyo gutangira muzika ku giti cye, ubu ni umwe mu bafite izina rikomeye muri Uganda, bishobora no kuzazamura izina rya Kitoko muri Uganda.

Kanda hano wumve iyo ndirimbo

Amakuru agera kuri Rushyashya.net Rwanda aravuga ko ubu aba bombi bari mu bikorwa byo kurangiza amashusho y’iyi ndirimbo neza, umuhanzi Kitoko ubusanzwe uba mu Bwongereza aho yagiye gukomereza amasomo, ubu akaba ari mu gihugu cya Uganda.

Sheebah waririmbanye na Kitoko, muzika ku giti cye yagiye asohora indirimbo nyinshi zakunzwe cyane muri Uganda nk’iyitwa "Twesana" yatumye amenyekana cyane muri Uganda ndetse n’iyitwa "Tunywe" yatumye muzika ye itangira kumenyekana mu Karere.

Source. Igihe

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...