LATEST NEWS
Imyidagaduro
Knowless na Clement Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga
Publish Date: dimanche 7 août 2016
VISITS :1659
By Admin

Ubukwe bwavugishije benshi amangambure burashyize buratashye ! Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwari burindiwe umutekano bidasanzwe.

Knowless na Clement, basezeraniye mu busitani buri ku muhanda Nyamata-Kigali ahegeranye na Golden Tulip Hotel iyavuzwe kenshi ko ariyo izakira ubu bukwe gusa siko byagenze.

Umutekano w’ahakikije ubusitani bwabereyemo ubukwe wari wakajijwe ku rwego rukomeye, umubare w’abarinda umugeni n’umukwe wari wongerewe ndetse abasekirite barindaga ku muzenguruko w’ubu busitani bari bambaye impuzankano, bari batandukanyijwe n’intera ngufi mu koroshya akazi ko gukumira umuntu washoboraga gushaka kwinjira ataratumiwe.

Abaturage babarirwa muri 30 biganjemo urubyiruko rw’abanyonzi bo mu Mujyi wa Nyamata, ni bo bari hanze y’aho ubukwe bwabereye bashungera gusa imvugo yari imwe bijujuta ‘kuko ngo babifashe nk’ubwirasi’.

Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga

Aba bageni, basezeranye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kanama 2016, umuhango wo gusezerana wayobowe na Pasiteri wigenga witwa Rusine. Bambikaniye impeta mu busitani ahari hateraniye inshuti zabo zibarirwa mu ijana.

Umuhango wo gusezerana wabaye mu buryo butamenyerewe ku bakirisitu basengera mu Itorero ry’Abadiventisiti. Basezeraniye mu busitani mu gihe itorero risaba ko abashyingiranwa babikorera mu rusengero. Ni umuhango wayobowe na Pasiteri wigenga, wari utandukanye n’isanzwe iba kuko wamaze igihe kitarenze isaha, abatumirwa bari babaze, nta wari wemerewe kwiyongeramo atarahawe ubutumire.

Mu itangazamakuru, byavuzwe kenshi ko Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 ryanze gusezeranya Knowless na Clement kuko bashatse ko uyu muhango ubera ahatari mu rusengero ibintu bihabanye n’amategeko agenda iri dini.

Pasiteri Ezra Mpyisi wagombaga gusezeranya aba bombi, aherutse kubwira IGIHE ko yitandukanyije n’ubukwe bwabo ku mpamvu zitandukanye atavuze byeruye.

Yagize ati ““Njyewe nabivuyemo, ntabwo nzamushyingira, ujye kubaza ababyeyi b’uwo mukobwa […] sebukwe yavuze ko azaza kumbwira impamvu ntiyaza ndetse kugeza uyu munsi nanjye ndabibaririza.”

Indi mpamvu yavuzwe nk’intandaro yo kutemererwa gusezerana, ngo ni uko umugeni yari agiye gushyingirwa atwite kandi amategeko itorero rigenderaho atabyemera.

Ubukwe bwa Knowless bwavuzwe mu buryo budasanzwe kubera umwihariko ba nyirabwo babuzanyemo by’umwihariko kubera ikumira rikomeye no guheza itangazamakuru mu mihango bakoze.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko kuwa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera. Uyu muhango wakurikiwe n’ibirori byo gusaba umugeni no gutanga inkwano, ibi byose byakozwe umutekano urinzwe mu buryo bukomeye, kwinjira mu bukwe byari intambara ikomeye kuko buri wese yabanza kwireba ku ilisiti yakwibura agasubizwa inyuma.

Ubukwe bwabaye mu muhezo kuri bamwe....

Ku munsi w’ubukwe bwa Knowless na Clement, umutekano wari wakajijwe ku rwego rwo hejuru. Ubusitani bwabereyemo imihango yo gusezerana bwari burinzwe n’abasekirite babitojwe babarirwaga muri 40 urebye uburebure bw’umuzenguruko w’aho bari barinze.

Itangazamakuru, abafotozi ku giti cyabo, abafana n’abaturage bake bashakaga kureba uko byifashe mu bukwe ntiborohewe n’abashinzwe umutekano ndetse bake mu bagerageje kurebera ibirori mu biti bamanuwemo babuzwa kureba uko byari byifashe.

Ubusitani bwabereyemo ubu bukwe buri ku muhanda wegeranye na Golden Tulip Hotel, abahisi n’abagenzi bahacaga bahagararaga gato bashaka kumenya icyatumye umutekano ukazwa bagahita bashushubikanwa n’abasekirite bavuganiraga ku byombi mu kurinda ko hagira igihungabanya umutekano w’ibyo abageni babategetsi.

Umuturage witwa Mupenzi Jean Claude ufite se ukora isuku muri ubu busitani ubukwe bwabereyemo, yagundaguranye n’abashinzwe umutekano bamufashe ahengereza mu ruzitiro ubwo yashakaga kuvugana n’umubyeyi we. Yanenze cyane abakoze ubukwe kuko ngo bakajije umutekano cyane mu gihe hari abandi bantu bakomeye bahakorera ubukwe ntibahutaze abaturage.

Yagize ati “Na muzehe bamusohoye nabi, muzehe nyine papa ni we utunganya neza ubu busitani, na we ku manywa yari ahari nka saa sita namuzaniye ibiryo, nyuma bahise badusohora ngo abashyitsi baje […] Nari ndimo ndunguruka bashaka kunkubita, bansubije inyuma bashatse kunkubita inshyi, banzizaga ko narungurutse kandi nashakaga muzehe wanjye kuko ni we ukoramo isuku.”

Abahanzi IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye batashye ubukwe bwa Knowless barimo Christopher, Dream Boyz, Tom Close [ari na we watanze umugeni], Oda Paccy, Ssgt Robert, Bruce Melody. Mu batunganya indirimbo bwatashywe na Producer Nicolas urambye muri uyu mwuga.

IBITEKEREZO
Bavuga Charles

Basomyi namwe bakunzi ba Rushyshya, uriya mwali yatangiye kwikuza cyera yibonamwo igitangaza ubwo yiyitaga Knowless yigana Beyoncé Giselle Knowles umuhanzi w'icyatwa w'umunyamerika. Erega ku bumva ururimi rw'igifaransa ngo "plus le singe monte haut, plus il montre sons cul" Bishatse kuvuga ngo uko inguge igenda izamuka ni nako igenda yerekana akabuno kayo (akenshi kaba kuzuye amazirantoki yayo ndetse n'ubwambure bwayo). Aho bukera tuzamumenya wese wese !!!!!! Bavuga

vugukuri

Burya se n'abapasiteri bigenga babaho ?isi irashyize koko.ubwo se yasengewe na nde ?we se yashingiye kuki asezeranya umugore utwite ?Ndabona satani amaze kugira abakozi benshi bitwaje Bibiriye.Korali Agape iti tube maso nibyo koko

Job

Rwose Ben ibyo uvuga ndabyemera nanjye nendaga kubivuga kari ni agasuzuguro ku banyarwanda bose by'umwihariko abamukundaga bagaragujwe agati kuriya hejuru yo kwihera ijisho gusa !

Ben

Njye rwose ndi abanyamakuru nabanza nanjye ngasuzugura Knowless mu gukomeza guteza imbere ibihangano bye kugeza nawe asabye imbabazi ku gasuzuguro gakomeye yabakoreye kandi aribo babagira ibyo bari byo. si no,azakomeza kubasuzugura ahantu hose kuko uwigize agatebo ayora ivu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...