LATEST NEWS
New section No6
Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi
Publish Date: lundi 2 janvier 2017
VISITS :2833
By Admin

Koffi Olomide, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yashimangiye ko atazibagirwa akababaro yatewe n’umufana we w’umunyarwanda Me Toy Nzaramba wapfuye nyuma y’amasaha macye bari kumwe, akaba yariciwe hafi y’aho bari bari kumwe muri Kigali Convention Center.

Me Nzamwita Toy yari muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, ndetse hakwirakwijwe cyane amafoto ye ari kumwe n’umuhanzi Koffi Olomide wari uhafite igitaramo kuwa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2016.

Polisi y’u Rwanda kuwa Gatanu yatangaje ko Nzamwita Ntabwoba Toy yari atwaye imodoka ya Toyota Land Cruiser, hanyuma ahagana saa cyenda z’urukerera rwo kuwa Gatanu agasuzugura icyapa abapolisi basuzumiraho imodoka ku ruhande rw’ahazwi nka KBC, agakomeza ashaka kugonga umupolisi wari umuhagaritse, hanyuma umupolisi akarasa imodoka agamije kumuhagarika ariko agahamya umutwe we agahita amwica.

Amwe mu mafoto ya nyuma ya Me Nzamwita Toy, yifotozanyije n’icyamamare Koffi Olomide

Ubwo yari agiye kuririmba muri Kigali Convention Center, umuhanzi Koffi Olimide yasabye abafana be ko bafata umunota wo kwibuka umufana we Me Toy Nzaramba, avuga ko byamubabaje cyane kubona apfa nyuma gato bari kumwe. Gusa Koffi Olimide we icyo gihe yavuze ko yazize impanuka yo mu muhanda, n’ubwo ntawahamya niba ataramenye neza uburyo yapfuyemo cyangwa akaba ari ko yashatse kubyita ku bushake.

Koffi Olimide n’itsinda ry’abakobwa baririmbana bafashe umunota umwe wo kwibuka Me Toy

IBITEKEREZO
Huuuu toka

Nicyo cyamwise unva ibigambo mbese

KAYIRANGA JANDAMURU

NIKIBAZO CYANE

ABC

TUJYE TWITONDERA IBYAMAMARE NKA BIRIYA. KUGIRA IGITARAMO KIGENDE NEZA, BARIYA BAGABO BAKUNZE GUTANGA IBITAMBO...WASANGA URIYA NAWE ARIKO BYAMUGENDEKEYE !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda