LATEST NEWS
Imyidagaduro
Koffi Olomide atagerejwe i Kigali
Publish Date: jeudi 10 novembre 2016
VISITS :1209
By Admin

Koffi Olomide, umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azataramira mu Rwanda, mu gitaramo kizaba kuwa Tariki 3 Ukuboza 2016.

Nyir’ubwite, Olomide, niwe witangarije iyi nkuru abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, zirimo Twitter na Facebook.

Uyu muhanzi yagize ati “Mwaramutse Rwanda, mwaramutse Kigali. Ni Koffi Olomide, Le Quadra Koraman. Ndishimye cyane kuko kuwa 3 Ukuboza noneho nzaba ndi i Kigali ku bwanyu. Aya ni amagambo ya Mopao Mokonzi ubakunda cyane, ndabakunda !”

Twagerageje gushaka kuvugana n’abantu basanzwe bategura ibitaramo mu Rwanda ngo tumenye ibirambuye kuri cyo ariko abo twavuganye nabo bose batubwira ko nta byinshi nabo bakiziho uretse kuba gusa barabonye akavidewo ka Olomide abivuga.

Uyu muhanzi agiye kuza mu Rwanda gucuranga indirimbo ze zahakunzwe cyane zirimo ‘Ekotite’ (‘Selfie’), indirimbo yatunganyijwe n’Umunyarwanda ‘ Producer Mastola’ bakunze kwita ‘Master Touch’.

Uyu muririmbyi, ubwo aheruka muri Kenya, yateye umugeri mu nda umwe mu bakobwa bamubyinira, bituma asubizwa i Kinshasa shishi itabona, ndetse agezwa no mu nkiko.

Nyuma yaje gusaba imbabazi kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo ya RTNC agira “Mfite inshingano yo kubwira inshuti zanjye ko nzisabye imbabazi, ndicuza cyane ibyabaye”.

Umuryango wita ku buhinzi n’ubucuruzi muri Zambiya nawo uheruka guhagarika igitaramo wateguye cyari kuzasusurutswa na Koffi Olomide kubera iri hohotera yashinjwaga gukorera uyu mubyinnyi we.

https://youtu.be/kiMEXZOl3sE
http://vevo.ly/ZNsJPO

IBITEKEREZO
ok

ekotite

B.Jean Baptiste

NAZE ARIKO URIYA MUKOBWA YATEYE UMUGERI NTABE YARAMWIRUKANYE AZAMUZANE NIBWO IMBABAZI YASABYE KOKO ARI ZUKURI KANDI AZIBUKE KO MU RWANDA DUHA AGACIRO ABARI NABATEGARUGOLI GAKOMEYE

B.Jean Baptiste

NAZE ARIKO URIYA MUKOBWA YATEYE UMUGERI NTABE YARAMWIRUKANYE AZAMUZANE NIBWO IMBABAZI YASABYE KOKO ARI ZUKURI KANDI AZIBUKE KO MU RWANDA DUHA AGACIRO ABARI NABATEGARUGOLI GAKOMEYE


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga