LATEST NEWS
New section No6
Robert Ndatimana yagejejwe imbere y’ubutabera
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :628
By Admin

Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo kuri uyu wa mbere yahagejejwe ahagana saa mbili za mugitondo, saa cyenda nibwo yinjiye ngo abanze kubazwa n’ubushinjacyaha. Nyuma y’isaha imwe yasohotse. Ku rukiko hagaragaye bamwe mu bakinanye n’uyu musore mu makipe ya Rayon Sports, Isonga FC n’Amavubi.

Hagaragaye kandi umukobwa watewe inda, ababyeyi be ndetse na mushiki wa Robert Ndatimana n’umubyeyi wabo. Uyu musore w’imyaka 22 arashinjwa gutera inda umwana w’imyaka 16.

Abakinnyi ba APR benshi nibo bagaragaye ku rukiko mu gitondo, nyuma n’abandi ba Police FC na bamwe ba Rayon Sports bahageze, ndetse n’umutoza Mbusa Kombi Billy watozaga Rayon yahageze bose bagaragaza kuza gushyigikira uyu mukinnyi mugenzi wabo.


Ndatimana Robert umukinnyi wa Police. Fc
Nyuma yo gutegereza umwanya munini ko agerwaho, Robert Ndatimana ukinira Police FC, saa cyenda yinjiye mu cyumba ngo abazwe n’ubushinjacyaha, nka nyuma y’isaha imwe ari mo yasohotse.

Umuseke wavuganye n’Umuvugizi w’ubushinjacyaha atangaza ko uyu musore byageze hagati akavuga ko adakwiye gukomeza kubazwa atari kumwe n’umwunganizi mu by’amategeko maze iyi gahunda igasubikwa ikazakomeza kuri uyu wa kabiri yabonye umwunganira.

Aha ku rukiko imiryango yombi yagerageje kwegerana iraganira ngo ishake uko ikemura iki kibazo mu bwumvikane. Nubwo bwose ubu uregwa ari mu maboko y’ubutabera.

Umuryango w’umukobwa wasabye ko umuryango w’umuhungu utanga inkwano mu mafaranga maze uyu mukobwa yazakura agashyingirwa Robert Ndatimana, ariko umuryango w’umukobwa ukibaza uko aya mafaranga yakwitwa kandi ikibazo cyageze mu butabera.

Uyu munsi imiryango yombi ntacyo yagezeho gusa yagaragaje ubushake bwo kumvikana nta rwego urw’arirwo rwose rubigiyemo.

Robert Ndatimana n’uyu mwana w’umukobwa, uwita umugabo we, ngo bamenyanye mu 2012 uyu mwana afite imyaka 13 gusa.

Umwe mu bari ku rukiko wo muri Rayon Sports yatangaje ko uyu mukobwa yari muto cyane agakunda kuza i Nyanza gusura Ndatimana ngo bose bakaba bari bazi ko ari mushiki we.

Ndatimana wafashwe kuwa gatanu nyuma yo kubazwa azaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...