LATEST NEWS
New section No6
Arsenal na Manchester City ntizahiriwe n’umunsi wa 13 wa Shampiyona
Publish Date: lundi 23 novembre 2015
VISITS :163
By Admin

Kuri uyu wa 6 ubwo shampiyona zasubukurwaga mu bihugu bitandukanye amakipe nka Arsenal na Manchester City ntizahiriwe kuko zatakaje amanota 3 ndetse zinatakaza n’imyanya zari ziriho kurutonde rwa shampiyona yo mugihugu cy’Ubwongereza.

Ikipe ya Arsenal yasabwaga gutsinda kugirango ikomeze guhatana kumwanya wa 1 kuko yarushwaga na Manchester City umubare w’ibitego gusa ntiyaje kwitwara neza kuko yatsinzwe igatakaza amanota 3 ndetse n’umwanya yaririho wa 2.

Kuri uyu wa 6 West Bromwitch yarimaze imikino 18 itsindwa n’ikipe ya Arsenal ikaba yabashije gukuraho amateka mabi yarifite imbere y’ikipe y’abarashi b’I Londres ubwo yazaga kubatsinda ibitego 2-1 maze igahita iyikura kumwanya yaririho kurutonde rwa Shampiyona.


Muri uyu mukino umukinnyi Olivier Giroud yari yakoze ibyo asabwa kuko yabashije gutsindira Arsenal igitego cyafunguye amazamu maze baza kubishyura baranabatsinda aho umukinnyi Arteta utaherukaga mukibuga yazaga kwinjiramo asimbuye maze agahita yitsinda igitego cya 2 naho Santi Cazola akarata penaliti.

Nyuma y’uyu mukino Liverpool yihanije Manchester City iyitsinda ibitego 4-1 maze Jurgen Klopp yishimira intsinzi ye nyuma yogutsindwa na crystal Palace akibaza kubafana, si Liverpool yatsinze gusa kuko muyindi mikino Nyuma y’igihe kirekire Chelsea yatsinze Norwich 1-0 naho Manchester united itsinda Watford 2-1.


Gutsindwa kwa Arsenal kwahise gushyira ikipe ya Leicester kumwanya wa 1 kurutonde rwa shampiyona aho ikurikiwe na Manchester United, umukinnyi Jimy Vardy wa Leicester akaba yabashije gukuraho agahigo ko kumara imikino 10 yose atsinda ibintu byakozwe na Lud Van Nisterooy wabikoze agikina ubwo yakiniraga Manchester United.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’