LATEST NEWS
Imikino
Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta
Publish Date: vendredi 1er juillet 2016
VISITS :2309
By Admin

Nyuma y’uko Miss Uwase Vanessa Raissa yiyemereye ko yaryamanye na Olivis wo mu itsinda rya Active, ndetse akavuga ko ataciye inka amabere, ndetse na Miss Sandra Teta akaba yari yamaze gutandukana n’umukunzi we, kuri ubu bagiye kwirukanwa mu kazi bakoraga kuri TV10.

Aho bakoraga ikiganiro, bitewe n’icyasha cy’inkuru bavuzweho zirimo kuba Miss Vanessa yarigambye mu ruhame ko yasambanye.

Guhera ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2016, hatangiye ikiganiro cyitwa "Rwandaful" cyari kimaze amezi atatu gikorwa na Miss Sandra Teta ndetse na Miss Uwase Vanessa Raissa.

Ni ikiganiro cyacaga kuri TV 10 buri cyumweru guhera ku isaha ya saa mbiri z’ijoro, kigatambuka mu rurimi rw’icyongereza, kivuga ku byiza by’u Rwanda.

David Bayingana umwe mu bayobozi ba TV10

David Bayingana, avuga ko nyuma yo kuganira nk’abayobozi ba TV 10, bagomba no kwicarana n’aba bakobwa bakaganira, gusa hari amakuru avuga ko ibi bizaba ari mu rwego rwo kubamenyesha no kubasobanurira impamvu bahagaritswe kuko icyemezo cyamaze gufatwa.

Iibi bibaye nyuma y’uko Miss Vanessa yemeye mu itangazamakuru ko yaryamanye na Olvis wo mu itsinda rya Active bahoze bakundana, ndetse anashimangira ko yumva ataciye inka amabere kuba yararyamanye n’umusore bakundanaga.

Yagize ati : "Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda... Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese, yari umusore w’inshuti yanjye dukundana... Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugirango nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa nanone ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere kuburyo abantu babigaya ngo bancireho iteka."

Miss Sandra Teta we uwari umukunzi we Derek nawe wo mu itsinda rya Active, bari bamaze iminsi batandukanye. Aho Derek ari we wahisemo gutangaza ko agiye kwibera ingaragu iby’urukundo akabivamo.

Gusa aba bo ntibigeze bagaragaza icyatumye batandukana ndetse birinze kugira byinshi bagaragaza, aho Derek ubwe yivugiye ko adashobora kumena amabanga y’uwo bakundana kuko amubaha kandi azakomeza kumufata nk’umuvandimwe.

IBITEKEREZO
uwipau

Ariko abanyar muzahumuka ryari ? Mujye mutandukanya business n'uburere ngororamuco !! Ngo yarasambanye !! umunyamakuru nkawe koko ! Gusambana bikorwa n'uciye inyuma uwo bashakanye !! Make love, faire l'amour, kuryamana, si ugusambana !! Uretse abnyarw kubera code nibo batabyerekeza ku rukundo !!

Kwibuka

Venesa afite ikivugo kweli. Na Maman yatubyaye turi 10 ariko kugeza n'ubu tuzi ko yatubyariye mu mukondo. Ariko umuntu atanga icyo afite ; Sandra nawe yaduhaye icyo afite. Ameze nka wa Miss wateye ubusugi umujugujugu cg uwateye guca inlmyeyo ibuye. Abo nibo ba Misses dufite !!! Inka ko bazimaze bazica amabere !!!! Ariko muzadushakishirize mu mateka yabo !! Wasanga dushaka kubatera ibuye kd baduha icyo bafite. Miss Sandra !!!!😤😷👂

umuhoza emelyne

eeeeh mbega umukobwa shn miss yari aurore nubu arikurikira pe

kap

umuntu umbabaje ni Teta naho vanessa we ntiyambabaza , ubutaha Teta Sandra wakwiye kureba abantu mugendana ugahitamo abafite vision sinon bazakwicira izina, Naho vanessa we namukorera ubuvugii hano muri usa agakina porno kuko deja afite experience kandi ntasoni byamutera kuko deja buriya umuntu wemera kumugaragaro ubusambanyi na porno yayikina


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...