LATEST NEWS
Imyidagaduro
Leicester City yahaye abafana inzoga ku mukino yanganyijemo 0-0 na Manchester City
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :341
By Admin

Ikipe ya Leicester City yakoze agashya iha buri mufana wayo icupa ry’inzoga mu rwego rwo kubashimira uburyo bayibaye hafi muri uyu mwaka isoje iri ku mwanya wa kabiri mu buryo bwatunguye benshi.

Ubwo ikipe ya Leicester City yakinaga umukino ukomeye yanganyirijemo ubusa ku busa na Manchester City ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Ukuboza , buri mufana w’iyi kipe yahawe icupa ry’inzoga yo mu bwoko bwa Singha.

Umuyobozi wungirije w’iyi kipe Aiyawatt Srivaddhanaprabha yatangaje mbere y’umukino ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushimira abafana babo.

Mbere y’umukino, buri mufana wa Leicester yahabwaga icupa ry’inzoga

Yagize ati “ 2015 wari umwaka ukomeye kuri twe, twavuye habi mu mwaka ushize

Abafana basomaga ku kayoga bishimye banishimira ibigwi ikipe yabo yagize muri 2015

w’imikino, ni uko dutangira uyu wa 2015-2016 mu buryo bw’agatangaza, ikipe yacu ica uduhigo tutabarika muri Premier league ndetse tugira ibihe byiza bitazibagirana mu gihe kirekire kiri imbere’’.

Uyu muyobozi yakomeje ashimira abafana ati “Mwagize uruhare rukomeye mu gutuma Leicester City itangira 2016 igaragara mu ishusho nziza cyane iruta ikindi gihe cyose , mu gihe mbashimira, inshuti zacu zo mu ruganda rwa Singha ziraha buri mufana icupa rimwe rimwe ry’inzoga na ho ku badafite imyaka 18, amazi arahari.’’

umunyezamu wa Man City wari wahuye bakazi gakomeye
Uyu muyobozi yakomeje ashimira abafana ati “Mwagize uruhare rukomeye mu gutuma Leicester City itangira 2016 igaragara mu ishusho nziza cyane iruta ikindi gihe cyose , mu gihe mbashimira, inshuti zacu zo mu ruganda rwa Singha ziraha buri mufana icupa rimwe rimwe ry’inzoga na ho ku badafite imyaka 18, amazi arahari.’’

umutoza Claudio Ranieri akomeje guha bafana ikizere

Mu gihe Leicester yasoje umwaka 2014 irwana no kudasubira mu cyiciro cya 2 yari ikivamo, uyu mwaka wa 2015 iwurangije iri ku mwanya wa kabiri inganya amanota 39 inganya na Arsenal iri ku mwanya wa mbere ikayirusha ibitego bibiri izigamye.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...