LATEST NEWS
New section No6
Libya yigaranzuye Amavubi
Publish Date: mercredi 18 novembre 2015
VISITS :102
By Admin

Ikipe y’igihugu Amavubi itsindiwe i Kigali n’ikipe ya Libya ibitego 3-1, mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018, ihita isezererwa, dore ko no mu mukino ubanza yari yatsinzwe igitego 1-0.

Ni umukino wabereye ku kibuga cyavuguriwe cy’i Nyamirambo, imbere y’imbaga itari nto y’abanyarwanda bari baje kureba uyu mukino w’u Rwanda na Libya.

Ikipe y’igihugu yari yahindutse cyane kuri uyu wa kabiri, ariko ntibyagira icyo bihindura imbere y’abakinnyi ba Javier Clemente, wihimuye ku Rwanda akarutsindira i Kigali ibitego 3-1.

Libya ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 3 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Mohamed Elmonir. Mbere gato yo kujya kuruhuka Sibomana Abuba yahinduye umupira usanga Jacques Tuyisenge ahagaze wenyine arishyura, hari ku munota wa 2 w’inyongera kuri 45 y’igice cya mbere.

Mohamed Ghanudi yabonye igitego cya 2 nyuma y’iminota 3 gusa amakipe yombi avuye kuruhuka ku ikosa rikomeye rya Emery Bayisenge.

Iyi kipe yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa nyuma w’umukino cyatsinzwe n’umukinnyi Mohamed Elmonir wari watsinze igitego cya mbere, ku mupira wakozweho na none na myugariro w’umunyarwanda, ugahindura icyerecyeho, bikagora Olivier Kwizera.

Nyuma y’umukino umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry yavuze ko ntako batagize ariko amahirwe atabasekeye, ndetse yongera gutunga agatoki ubusatirizi bwe.

Yagize ati “Narabivuze mbere turacyabura ya myumvire iryana imbere y’izamu, ba rutahizamu bacu baragerageza,…mu minsi ishize hari abantu bavuga abantu nka Medy Kagere ariko birenze ubushobozi bwanjye sinshobora kubahamagara, nakishimiye guhamagara ruyahizamu watsinze ibitego 20 mu mwaka w’imikino ariko ntibishoboka.”

McKinstry akavuga ko iyo aba afite barutahizamu bakomeye aba yabonye igitego hakiri kare, avuga ko ubu igikurikira ari ugukomezanya imyiteguro n’abahari, bakitegura umukino uzabahuza na Ethiopia kuwa gatandatu muri CECAFA, ndetse banitegura CHAN n’amajonjora ya CAN.

Indi ‘rendez-vous’ y’itike y’igikombe cy’isi ni aho mu 2020 Amavubi ashakisha ticket y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda rurahaguruka kuri uyu wa kane rwerekeza mu mikino ya CECAFA izabera mu gihugu cya Ethiopia.

abafana batashye babaye cyane

M.FiLS

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...