LATEST NEWS
Imyidagaduro
Lucky Dube yari muntu ki ?
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :502
By Admin

Lucky Philip Dube, wakunze kwitwa Lucky Dube, ni umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, waranzwe no gukora ndetse no gukunda injyana ya Reggae.

Yavutse tariki 3 Kanama 1964, ahazwi nka Mpumalanga mu gace ka Ermelo muri Afurika y’Epfo, yatabarutse tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville. Ubu umubili we uruhukiye hafi ya Newcastle, mu ntara ya Kwazulu Natale.

Nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.

Ariko andi makuru avuga ko Lucky byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda ivuyemo itagejeje igihe, ariko akabaho.

Gusa Dube byo ngo bikaba bivuga imparage (Zebra), akaba yarakuze arerwa n’umubyeyi umwe, we n’umuvandimwe we witwa Joe.

Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu, ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu. Akenshi yabaga ashakaga kurwanya ivangura rishingiye ku bwoko, ku ruhu no guheza kandi ahamagarira abantu kugira ubumwe hagati yabo.

Ku myaka 18 Dube ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari naryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul", mu mwaka w’1982 ari nayo yatumye afatwa nk’umuhanzi uhamye.

Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntiyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu mwaka w’1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere.

Nk’uko twabikoreye yabikoreye ubucukumbuzi,Lucky Dube watabarutse ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose ; nka “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi.

Lucky Dube yari yubashywe ku rwego rw’abahanzi b’ibirangirire nka Peter Gabriel, Sinead O’Connor, Michael Jackson, Seal, Ziggy Marley, Céline Dion, Sting, n’abandi

Lucky Dube yagiye kandi asura u Rwana

Lucky Dube yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo mu ndirimbo gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe, kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagirira abandi, ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku rwibitso rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.

Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda birimo Fespad ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere( adakoreshe CD cyangwa Playback).

Lucky Dube yavugaga ko yemera Imana imwe gusa, ku bamuzi neza ntiyanywaga itabi ndetse n’ibindi bisindisha. Yubaha imyemerere ndetse n’umuco bya buri muntu. Yakundaga kugira ati “Niba ndi umu rasta, nkumva ko kugira imisatsi itendera (Dreadlocks), kunywa urumogi cyangwa gusinda, mu by’ukuri ntabwo naba ndi umu rasta. Ndi umu rasta niba mfite imyemerere ikwiriye, mbega uwo nkwiriye kuba we utunganye”.

Lucky yakundaga kuvuga ko atemeranywa n’abitwa ko basenga ariko bagashyikira ibikorwa by’ihohoterwa. Yakundaga bidasubirwaho umuhanzi w’injyana ya Reggae Bob Marley, dore ko hari ubwo yajyaga ahera ku ndirimbo ze ubwo yaririmbaga mu bitaramo, cyane cyane bitewe n’indirimbo ze nka “One Love” n’izindi zatumaga amukunda, yakundaga kuririmba ashyigikiwe n’abaririmbyi babiri iruhande rwe nk’uko Bob Marley yabigenzaga.

Uwavuga amateka ya nyakwigendera Lucky Dube bwacya bukira kuko yakoze amateka menshi mu muziki

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...