LATEST NEWS
Imyidagaduro
Menya bimwe ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani
Publish Date: lundi 11 janvier 2016
VISITS :783
By

Rugamba Sipiriyani ni umuhanzi akaba n’umwanditsi wamenyekanye cyane mu Rwanda. Ni we washinze itorero Amasimbi n’Amakombe ryarimo imitwe itandukanye yatumaga abasha kubatoza neza. Amwe mu makuru ku buzima bwe yatanzwe n’inshuti ze turayakesha urubuga Irango.info rwayakusanyije.

Umwe mu bagize icyo bavuga kuri Rugamba ni umubikira mama Beyatirisa wo mu muryango w’Abenebikira. Avuga ko ubusanzwe Rugamba yari afite inshuti ye y’umukobwa yitwaga Saverina aza kwitaba Imana. Icyo gihe Rugamba yari yarakomeje amashuri ye i Burayi. Rugamba akimara kubyumva yaragarutse nyuma ni bwo yatangiye gushaka kurambagiza Mukansanga Daforoza wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Save.

Mama Beyatirisa avuga ko hajemo imbogamizi bitewe n’uko abantu bamubuzaga gusaba uwo mukobwa kuko atari amuzi neza, ikindi umukobwa nawe aka atari yiyumva muri Rugamba.

Rugamba wari waramukunze yahisemo kubanyura inyuma yiyumvikanira n’umuryango we (Daforoza) ubukwe butaha butyo ahagana mu 1965.
N’ubwo kubana kwabo byagoranye, Daforoza yabaye imbarutso y’ugukizwa kwa Rugamba.

Umubikira mama Beyatirisa avuga ko mu rugo rwa Rugamba hajemo utubazo atangira kutumvikana n’umufasha we Daforoza.

Icyo gihe Daforoza we ngo yarasengaga cyane bikamufasha kwihanganira umugabo we mu makosa yamukoreraga. Rugamba we icyo gihe ngo ntiyashishikazwaga n’iby’Imana mu gihe umufasha we yahoraga amusabira.
Mama Beyatirisa avuga ko umunsi umwe Daforoza yabonye umugabo we aje gusaba Penetensiya ndetse atangira kujya ajya mu misa kenshi.

Ngo guhinduka kwa Rugamba kwatangiye kugaragara ubwo yinjiraga mu bakarisimatiki (groupe charismatique) ndetse anashinga ihuriro ryo gusenga « Communaute de l’Emmanuel » ari na bwo yatangiye guhimba indirimbo n’ibisigo bisingiza Imana.

Undi utanga ubuhamya kuri Rugamba ni Anamaliya Mukankuranga wavuze ko amenyana na Rugamba ari we wamukanguriye kwinjira mu ikoraniro Communauté de l’Emmanuel ndetse ngo biza no kumugirira akamaro mu mibereho ye.

Mu gitabo cyanditswe na Padiri Rutinduka avuga ko Rugamba amaze kugarukira Imana yafashe icyemezo cyo gufata icyumba kimwe mu nzu ye yubakamo shapeli umuryango we n’abaturanye bazaga gusengeramo ndetse bagashengerera kuko harimo Ukarisitya.

Karinganire Evariste ubu abyina mu itorero Urugangazi i Butare, yari umubyinnyi mu itorero “Amasimbi n’Amakombe” akaba n’umuzamu mu gihe Rugamba yitabaga Imana muri Jenoside.

Mu buhamya yahaye Padiri Rutinduka yagize ati : « Njye nari umuzamu iwe icyo gihe itariki ya 7.04.1994 abasirikare baraje baca urugi, arasohoka arambwira ati : « Tujye gufungura ». Abasirikare baramuhamagara bati : « Rugamba turashaka umuntu uje aha. Arabasubiza ati “mba mbaroga nta muntu uje aha . » Bati : « 

Uraturoga se urabona wadushobora ? ».

Bamusubije mu nzu maze bamusohorana n’abandi barimo babagejeje hanze imbere y’umuryango, barabarasa.

Hapfuye abantu icumi, ababaga mu rugo rwe twari 12, tuvamo turi abantu babiri gusa, njye n’umwana witwa SILIDALI.

Ubu hasigaye 3 gusa. Icyo gihe ndabyibuka hari mu masaa tatu z’igitondo ».
Ngubwo ubuzima bwa Rugamba Sipiriyani. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Inganzo ye ntiyazimye kuko ubu hari korali yamwitiriwe iririmba indirimbo ze n’izindi ziri mu njyana nk’iye yitwa ‘Korali Rugamba’.

M.Fils

IBITEKEREZO
kankiriho juvenal

icyo mvuga kumubyeyi,RUGAMBA sipliani yabaye intwali kandi bishoborwa nabakeya cyane. Imana imenya byose izamuhembere impanuro yahaye abanyarwanda bingeri zose.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...