LATEST NEWS
Imikino
Minisitiri Mushikiwabo yahaye ikaze abakinnyi n’abafana baje muri CHAN 2016
Publish Date: jeudi 7 janvier 2016
VISITS :415
By Admin

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yahaye ikaze abakinnyi b’amakipe y’ibihugu bya Afurika yitabiriye CHAN 2016, n’abafana.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati” U Rwanda ruhaye ikaze abakinnyi n’abafana baje mu mikino ya CHAN izatangira ku ya 16 Mutarama 2016 : Ikaze mu rw’imisozi igihumbi !”

Umukino wo kwipima mbere ya CHAN 2016, wabaye hagati y’u Rwanda na Cameroun warangiye ziganyije


ejo nibwo amavubi yatagiye gukina imikino ya gicuti

Ubusanzwe u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bizwiho kwakira neza abashyitsi, baba ari abaje muri gahunda zabo bwite cyangwa ibirori.
Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, uri muri Komite itegura CHAN 2016, aherutse gutangariza Imvaho Nshya ko Leta iri kuvugana n’abikorera kugira ngo abazitabira CHAN bazahabwe serivisi zinoze, nabo bashobore kubyungukiramo.

Ati “Abantu ntibazibukire CHAN 2016 ku italiki yabereyeho cyangwa yarangiriyeho n’ikipe yatwaye igikombe ahubwo bazibukire CHAN 2016 icyo ibasigiye mu mafaranga, turimo kuvugana na RDB n’abikorera kugira ngo bazadufashe dutange serivise zinogeye abazaba bitabiriye imikino CHAN 2016.”

CHAN izatangira taliki 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2016, ibere kuri Sitade Amahoro, Sitade ya Kigali, Huye na Rubavu.

Izaba ibaye ku nshuro ya 4, ubwa mbere yabereye muri Cote d’Ivore mu muri 2009, Sudani muri 2011 no muri Afurika y’Epfo muri 2014. Amavubi yitabiriye iyi mikino muri 2011.

Amakipe yose azitabira CHAN 2016 ni u Rwanda ari narwo ruzakira, Uganda, Ethiopia, Maroc,Tunisia, Mali, Guinea, Niger, Cote d’Ivoire, Nigeria, Cameroon, Gabon, RDC, Zambia, Angola na Zimbabwe.

source:IMVAHO

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana