LATEST NEWS
Imyidagaduro
MINISPOC yasabye FERWAFA gukemura ibibazo by’ishuri rya Jimmy Gatete
Publish Date: jeudi 19 novembre 2015
VISITS :995
By Admin

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gukemura ibibazo ishuri ry’umupira w’amaguru rya Gatete Jimmy ryagaragarije MINISPOC, ibyo bibazo FERWAFA ikaba yasabwe kubikemura bitarenze iminsi 15.

Hari hashize ukwezi n’igice “Eagle Star Football Academy”, ishuri ry’umupira w’amaguru ryashinzwe na Jimmy Gatete rihagarariwe na Halarimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gasimba, ryandikiye MINISPOC riyisaba gukemura ibibazo by’abakinnyi baryo bagiye mu makipe yo mu cyiciro cya mbere, ariko ayo makipe akaba nta faranga na rimwe yageneye iri shuri rya Gatete wabaye rutahizamu w’Amavubi mu myaka ishize, MINISPOC ikaba yahise isaba FERWAFA gukemura iki kibazo cy’iri shuri bitarenze iminsi 15 ni ukuvuga bitarenze tariki ya 15 Ugushyingo 2015, ndetse FERWAFA ikamenyesha MINISPOC uburyo ibyo bibazo byakemuwe.

Mu ibaruwa ya MINISPOC yo 04 Ugushyingo 2015 ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi, isaba FERWAFA gukemura icyo kibazo cy’abakinnyi bo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Gatete Jimmy, ndetse n’ibindi bibazo by’abakinnyi bato baturutse mu makipe nka La Jeunesse n’ishuri ry’umupira w’amaguru Imparirwakurusha, bagiye mu makipe yo mu cyiciro cya mbere kandi ayo makipe baturutsemo ntihagire ifaranga na rimwe abona.

Iki kinyamakuru mu kiganiro cyagiranye na Gasimba, yavuze ko yashimishijwe cyane n’icyemezo cya MINISPOC.
Uyu musore yagize ati “mu by’ukuri byaranshimishije cyane ko noneho ibibazo byanjye bigeye gukemuka, hari hashize igihe kinini nandikiye FERWAFA kuri iki kibazo cy’abakinnyi banjye ariko ntacyo yari yaragikozeho, niyo mpamvu nitabaje MINISPOC, murabona ko noneho kigiye gukemuka, ndashimira Minisitiri wa siporo kuko yaduhaye agaciro.”

Mu bakinnyi Gasimba avuga ko bagiye mu cyiciro cya mbere kandi akaba nta ndezo yahawe harimo umukinnyi Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC, Sibomana Patrick bita Pappy ukinira APR FC, Isaie Songa, Isaac Muganza na Kalisa Rachid bakinira Police FC. Abandi ni Manzi Sincère ukinira Rayon Sports ndetse n’abandi.
Gasimba afite amafoto agaragaza abo bakinnyi batandukanye abatoza bakiri abana.
Iki kinyamakuru kiganira na Manzi Sincère ndetse na Sibomana Patrick Pappy, bose bemeje ko banyuze muri iri shuri ry’umupira w’amaguru rya Jimmy Gatete ndetse hari icyo ryabafashije ngo bagere ku rwego bariho ubu.

FERWAFA ivuga ko ibaruwa ya MINISPOC bayibonye ndetse izakemura iki kibazo mu bwumvikane.

Mulindahabi Olivier, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko bagiye gutumira amakipe yatwaye abo bakinnyi akicarana n’abayobozi b’amakipe yabareze, bagakemura icyo kibazo ku bwumvikane byakwanga abo bakinnyi bakamburwa ayo makipe.

Mulindahabi yagize ati “icya mbere tuzareba ni uko uwo mwana yaba yaragize amasezerano n’iryo shuri ry’umupira w’amaguru ndetse ayo masezerano akaba yarasinywe n’umubyeyi kuko abo bana bari bataragera imyaka ibemerera gusinya, icyo tuzakurikizaho ni ugusaba amakipe yo mu cyiciro cya mbere abafite kwishyura amafranga y’indezo aho abo bana baturutse nibatabyemera hazafatwa ibindi byemezo harimo no kuba ayo makipe yakwakwa abo bakinnyi.”

Ubusanzwe mu mategeko FERWAFA igenderaho avuga ko ikipe itwaye umukinnyi muto ishaka kumukinisha, igomba guha byibuze ibihumbi magana atanu (500,000frw) ikipe yamureze ayo mafaranga akitwa amafranga y’indezo.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...