LATEST NEWS
New section No6
Miss Sandra Teta yarekuwe
Publish Date: mercredi 11 novembre 2015
VISITS :888
By Admin

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2015 Miss Sandra Teta yarekuwe nyuma yokuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Aganira Umuseke yagiza ati “ ibyishimo kuba ubu ari hanze.

Sandra Teta ukurikiranyweho gutanga cheque zitazigamiye, ubu azajya yitaba ubutabera ari hanze aho kuba afunzwe.

Uyu munyamideri yabwiye Umuseke ko nyuma yo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ubutabera bwafashe umwanzuro ko yakurikiranwa ari hanze akajya yitaba ubutabera igihe bumukeneye.

Uyu mukobwa yari afunze kuva kuwa kabiri w’icyumweru gishize. Yari afungiye kuri station ya Police ya Muhima.

Miss Sandra Teta ati “Uko byagenda kose iki kibazo ndimo kizakemuka. Nzajya nkomeza kwitaba ubutabera kugeza igihe iki kibazo gikemukiye”.

Sandra Teta akora ubushabitsi mu gutegura ibitaramo abicishije muri kompanyi yashinze yise kompanyi y’ubucuruzi yashinze yitwa Luminous Event, mu gutegura ibitaramo ababitegura bakaba bifashisha amafaranga kenshi y’inguzanyo bizeza kwishyura abanyemari bayabaha nyuma y’unyungu baba bizeye mu bitaramo bateguye.

Sandra Teta yamenyakanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 ndetse no muri Miss SFB (CEB ubu). Nyuma ya menyakanye mu gutegura ibitaramo byitwa Red Avenue, mu rukundo rwe n’umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Active ndetse no muri ibi bibazo bya sheki zitazigamiye ashinjwa gutanga.


Mutabazi Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda