LATEST NEWS
New section No6
Miss Sandra Teta yongeye gufungwa
Publish Date: vendredi 6 novembre 2015
VISITS :1049
By Admin

Umwe mu nshuti ze bakorana mu bushabitsi utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko mugenzi we Sandra Teta baherukana kuwa mbere, gusa ko yamenye ko nyuma yahise afatwa na Police akurikiranyweho sheki zitazigamiye.

Amakuru yo gufungwa kwe yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt Modest Mbabazi wabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uyu mukobwa afunze kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Mu kwa karindwi uyu mwaka nibwo Sandra Teta wigeze guhatanira kuba Miss Rwanda yafungiwe kuri station ya Police ku Muhima azira guha umucuruzi Nkusi Godfrey sheki itazigamiye. Ubu kuri iyi station ya Muhima niho yongeye gufungirwa azira icyaha nk’iki.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alain Mukurarinda we yabwiye Izuba Rirashe ko uyu mukobwa aregwa gutanga sheki eshanu zitazigamiye zifite agaciro ka miliyoni 28 zirenga ho gato.

Sandra Teta akora ubushabitsi mu gutegura ibitaramo abicishije muri kompanyi yashinze yise kompanyi y’ubucuruzi yashinze yitwa Luminous Event, mu gutegura ibitaramo ababitegura bakaba bifashisha amafaranga kenshi y’inguzanyo bizeza kwishyura abanyemari bayabaha nyuma y’unyungu baba bizeye mu bitaramo bateguye.

Kuri uyu wa gatanu nibwo uyu mukobwa ari bugezwe imbere y’ubutabera abazwa kuri ibi byaha aregwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Rushyashya

IBITEKEREZO
guhinga

nibarufunge !! byariye duke aho kwiyemera ngo bafite akantu kandi ntako. byakegereye se za banki zikabatereza cyangwa byasubiye mu cyaro guhinga...

MACIBIRI

Ariko se ko uyu mukobwa abaye umutekamutwe kimwe n'abandi ? Buriya ririya zina rya miss ntakwiye kuryamburwa ? Nyabuna hesha ishema icyo uricyo madamaze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera