LATEST NEWS
Imyidagaduro
Miss Vanessa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis, ahamya ko nta kidasanzwe yakoze
Publish Date: mardi 28 juin 2016
VISITS :1365
By Admin

Mu minsi micye ishize nibwo Miss Uwase Vanessa wabaye igisomnga cya Miss Kundwa Doriane yatandukanye na Olvis wo mu itsinda rya Active, amushinja ko yasanze ari umwana, ,Mu gihe Olvis yavuze ko adakwiye kumwita umwana kandi bararyamanye. Magingo aya uyu mukobwa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis ariko avuga ko uwamutera ibuye ari umukobwa w’isugi.

Mu Kiganiro yagiranye n’ikinyamakauru Izubarirashe ducyesha iyi nkuru, Vanessa yeruye yemeza ko yaryamanye na Olvis wo muri Active ariko yongeraho ko nta nka yaciye abamere ndetse ko nta kidakorwa yakoze.

Yagize ati : “Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda… Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese, yari umusore w’inshuti yanjye dukundana… Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugirango nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa nanone ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere kuburyo abantu babigaya ngo bancireho iteka.”

Miss Vanessa yemeza ko kuba yararyamanye na Olvis nta gikuba cyacitse ko ahubwo byatewe n’urukundo yaramufitiye.

M.Fils

IBITEKEREZO
ndekezi

ese koko amezi 3 yarahagije ngo babe babirangije.uyu muvuduko wuyu mukobwa mukwitanga urakabije

shema

Biragayitse pe. Gusa nkuko Vanessa abivuga ntibitangaje kwambarira ukuri uwo ukunda kuko nicyo udafite wakiba ukakizaka ikibabaje nukwiha rubanda ukanasebanya utabanje Ngo ushishoze

UGEM

mbega umwari ?koko uyu niwe wahatanaga ngo ahagararire abandi ?Imana yarakoze yo itarabyemeye kuko yo ibona ibyo abantu tutabonesha amaso yari yamaze kumubonamo ubu bupfapfa.Niba abandika izinkuru ntacyo mwiyongereyeho dore ko bamwe murimwe namwe mudakunda byacitse gusa nahe Olivis amahoro kuko nubwo yamwise umwana amuruta kure mubwenge no mu bupfura kuvuga ko ari umwana ntaba asobanuye icyo ashaka kuzimiza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...