LATEST NEWS
Imyidagaduro
“Mr Blue” nta kigira urukundo kubera ubusitari
Publish Date: jeudi 7 juillet 2016
VISITS :1071
By Admin

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana zitandukanye wamenyekanye mu ndirimbo nka “Mapozi”, “Joanita” n’izindi zitandukanye, Mr. Blue guturuka mu gihugu cya Tanzania aratangaza ko ubuzima bwa gisitari yabayemo bwamubereye inzitizi yo kuba yagira uwo agaragariza urukundo rw’ukuri maze bagere kure.

Mu kiganiro kitwa The Playlist gica kuri radio yitwa Times FM yo mu gihugu cya Tanzania cyari cyatumiwemo Mr. Blue, uyu muhanzi yavuze ko kubera uburyo yari umusitari kandi akunzwe n’abantu benshi, ngo abakobwa benshi baramwifuzaga nawe nta kindi yakoraga kitari kwitoreramo abo yifuza maze bakagera ku ntego.

Yavuze ko atashidikanya kuvuga ko icyo gihe yari umuhehesi wemewe. Yagize ati “icyo gihe wasangaga bizanye ubwabo, none nabaga ndi kumwe n’uyu ejo nkaba ndi kumwe n’undi, ejo nkumva undi arampamagaye ambwira ati ‘uranyibuka ko twri kumwe ejo ?’ nkamubwira hoya sinkwibuka, kuko nabaga ndi kumwe n’abagera nibura ku icumi, ejo undi akaza nkamubwira nti tegereza ndacyari kumwe n’uyu.

Iyi nindirimbo ye shyashya

Akaba abizi kandi amubonye ariko ntagende akicara aho kugeza uwo turi kumwe agiye maze nawe nkamuha ikaze. Cyangwa se ugasanga araje nkamubwira nti uyu niwe nahisemo wowe genda. Akagenda ariko ejo akagaruka. Sinzi ari burozi bwoko ki nari narabahaye. Nakoze ubuhehesi bw’uburyo bwose butandukanye.”

Iyi nindirimbo ymenyekanyeho cyane muri akarere

Mr. blue akaba yavuze ko muri abo bazagaiwe harimo n’abasitarikazi batandukanye atashatse kurondora amzina yabo bose bityo bikaba byaratumaga atabona umwanya wo kugira uwo yakunda cyangwa yarutisha abandi.

Mr. Blue yakomeje atangaza ko : “Hari na benshi bazwi ndetse n’abatazwi twasohokanaga abandi ugasanga buzuye iwange nk’aho wagira hari amafranga ndi gutanga baje gufata. Nta gahenge bampaga ngo nange mpitemo uwo umutima wange wifuza guhorana iteka” Mu byamamare yabashije gutangaza byamwifuzaga harimo Wema Sepetu na Naj.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...