LATEST NEWS
New section No6
Ndayisenga Valens niwe wahawe “Nimero 1” muri “Tour du Rwanda”
Publish Date: dimanche 15 novembre 2015
VISITS :228
By Admin

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2015 -Abakinnyi bose bazasiganwa irushanwa rya Tour du Rwanda 2015 bamaze guhabwa nomero bazakoresha.
Prologue : Tariki ya Ugushyingo 15 : Kuzenguruka Amahoro Stadium (3.5km)


Igice cya 1 : Tariki ya 16 Ugushyingo : Nyagatare-Rwamagana (135km)
Igice cya 2 : Tariki ya 17 Ugushyingo : Kigali-Huye (120km)
Igice cya 3 : Tariki ya 18 Ugushyingo : Kigali-Musanze (95km)
Igice cya 4 : Tariki ya 19 Ugushyingo : Musanze-Nyanza (160km)
Igice cya 5 : Tariki ya 20 Ugushyingo : Muhanga-Rubavu (140km)
Igice cya 6 : Tariki ya 21 Ugushyingo : Rubavu-Kigali (165km)
Igice cya 7 : Tariki ya 22 Ugushyingo : Kigali-Kigali (120km)

Ibi bibaye mu gihe umutoza wa Algeria, Michel Theze yari yatanze urutonde rw’abakinnyi batanu bazakina Tour du Rwanda, kuri uyu wa Gatanu babuze indege ibazana i Kigali.

Yifashishije urukuta rwa Twitter, Azzedine Lagab wari wakinnye Tour du Rwanda muri 2013 akegukana ibihembo bibiri by’umunsi basoreje i Nyamagabe n’umunsi usoza, yavuze ko bagize ikibazo cy’indege yari kubazana ku munota wa nyuma bigoye ko bakwitabira iri siganwa.
Yagize ati “ Bitunguranye ntituzitabira Tour du Rwanda 2015 kuko indege ya Turkish Airlines yari kudutwara muri iki gitondo yahagaritse urugendo rwayo, igihe cyagiye biragoye kubona indi.”

Algeria ibaye ikipe ya gatatu yari yemeye muri Kamena kwitabira Tour du Rwanda itabonetse nyuma ya Gabon na Team Scoddy Downunder yo muri Australia.
Kuri iki Cyumweru iri rushanwa riratangira barasiganwa agace kabanziriza isiganwa nyir’izina “Prologue” bazenguruka mu gace karimo stade Amahoro ku ntera ya kilometero 3.5. Mu myaka ibiri ishize yatwawe na Hadi Janvier.

Irushanwa rya Tour du Rwanda rizatwara akayabo ka miliyoni 400.000.000, aya mafaranga yose akaba ajya mu bihembo ndetse no gutegura irushanwa, kwamamaza n’ibindi bikorwa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy), Aimable Bayingana.

Bayingana avuga ko iri rushanwa umukinnyi uzaryegukana azahembwa amadolari 1800 ya Amerika mu gihe cy’iminsi irindwi.
Ibihembo muri rusange bingana n’ibihumbi 23.000 by’amadolari ya Amerika, bizagabanywa abakinnyi 20 ba mbere.

Amakipe n’abakinnyi bayo

Karisimbi : Patrick Byukusenge, Bonaventure Uwizeyimana, Jean Bosco Nsengimana, Valens Ndayisenga na Janvier Hadi (Kapiteni). Umukinnyi w’agateganyo ni Aimee Mpenzi.

Muhabura : Ephrem Tuyishimire, Emile Bintunimana, Camera Hakuzimana, Gasore Hategeka na Nathan Byukusenge (Kapiteni)

Akagera : Jean Claude Uwizeye, Jeremie Karegeya, Joseph Biziyaremye, Joseph Aleruya na Abraham Ruhumuriza (Kapiteni).

Afurika y’Epfo : Smit Wilie, Kruger Hendrik, Tennent James, Bonthuys Carl na Ihlenfleldt Stephan.

Kenya : Kangangi Suleiman, Gichora Kamau Joseph, Ariko Paul, Ekuru Samuel and Kathurima Ayub.

Eritrea : Teshome Meron, Afewerki Elias, Gebreigzabhier Amanuel, Eyob Metkel, Okubamariam Tesfom na Debretsion Aron.

Team Novo Nordisk Development : Dacal Brais, Jelinic Zvonimir, Poli Umberto, Mini Emanuel na Saidov Ulugbek.

Team Haute-Savoie Rhône-Alpes : Bescond Jérémy, Muffat Adrien, Clavel Sylvain, Chavanne Joris and Liponne Julien.

Bike Aid : Meron Amanuel, Debesay Mekseb, Schafer Timo, Beck Joschka na Bichlmann Daniel.

Global Cycling Team : Woestenberg Peter, Breewel Jeroen, Kos Patrick na Van Gils Arne

Team Loup Sport : Stocker Manuel, Kyburtz Michael, Winterberg Lukas, Paroz Justin na Muhl Sandro.

Ethiopia : BuruTegemesgen, Fissaha Belay, Kahsay Afewerki, Hafetab Weldu na Zeray Weldearegay

Misiri : Islam Shawk, Ragaey Islam Nasser, Mahmoud Osama Ahmed, Soliman Abdallah Mohamed, Helal Yousseff na Elsayed Mohamed.

Maroc : Saber Lahcen, Adel Reda, Hida Abdellah, Chaqri Aziz na Ait Abdia Anass.
Abegukanye Tour du Rwanda kuva mu mwaka wa 1988 :

1988 : Célestin N’Dengeyingoma (Rwanda)
1989 : Omar Masumbuko (Rwanda)
1990 : Faustin M’Parabanyi (Rwanda)
1991–2000 : Ntabwo yabaye
2001 : Bernard N’Sengiyumva (Rwanda)
2002 : Abraham Ruhumuriza (Rwanda)
2003 :Abraham Ruhumuriza (Rwanda)
2004 : Abraham Ruhumuriza (Rwanda)
2005 : Abraham Ruhumuriza (Rwanda)
2006 : Peter Kamau (Kenya)
2007 : Abraham Ruhumuriza (Rwanda)
2008 : Adrien Niyonshuti (Rwanda)
2009 : Adil Jelloul (Maroc)
2010 : Daniel Teklehaymanot (Eritrea)
2011 : Kiel Reijnen (USA : Team Type 1-Sanofi)
2012 Darren Lill (Afurika y’Epfo)
2013 : Dylan Girdlestone (Afurika y’Epfo)
2014 : Valens Ndayisenga (Rwanda)

M.Fils

IBITEKEREZO
Bernabe

Twizeyeko imana izadufasha iyi tour du rwanda tuzayitwara turi gusengera icyipe yacu


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...