LATEST NEWS
Imikino
Nkongwa muri Sport y’u Rwanda : Nzamwita Degaulle yongeye gushyikirizwa Inkiko
Publish Date: samedi 18 février 2017
VISITS :2624
By Admin

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule n’uwari umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe Mulindahabi Olivier, bongeye kugezwa imbere y’ubutabera nyuma y’uko bari baburanye mu mpera z’umwaka ushize, uyu Perezida wa FERWAFA akagirwa umwere ariko ubushinjacyaha ntibunyurwe n’umwanzuro w’urukiko

Kuwa Gatanu tariki 24 Kamena 2016, nibwo urukiko rwa Nyarugunga rwari rwasomye urubanza rwaregwagamo abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho bashinjwaga ibyaha byo gutanga isoko bakoresheje ikimenyane n’icyenewabo. Iri soko ni irya hoteli ya FERWAFA y’inyenyeri enye, igomba kubakwa mu ngengo y’imari ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000.000).

Abayobozi ba FERWAFA baregwaga muri uru rubanza, ni umunyamabanga mukuru Mulindahabi Olivier waraburanaga afunze, na Perezida w’iri shyirahamwe, Nzamwita Vincent De Gaule waburanaga ari hanze, bombi bakaba bareganwaga na Eng. Muhirwa Adolphe nawe washinjwaga ubufatanyacyaha.

Mu kugaragaza ikimenyane cyagaragaye mu itangwa ry’isoko, urukiko rwagaragaje ko kompanyi yitwa XPATCO yaritsindiye ku biciro biri hejuru ya 4.100.000.000, mu gihe Horizon yimwe isoko ku biciro by’asaga 3.900.000.000

Nzamwita Vincent De Gaule washinjwaga kuba yarasinyiye ibintu birimo amakosa, urukiko rwari rwasanze ari umwere naho Mulindahabi Olivier yari yahamwe n’icyaha kimwe na Eng. Muhirwa Adolphe ushinjwa ubutanyacyaha, bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu, ariko ubushinjacyaha ntibwishimiye uwo mwanzuro.

Nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuriye, Nzamwita Vincent De Gaule na bagenzi be bongeye kugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kane mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ariko urubanza rukaba ruzasubukurwa tariki 2 Werurwe 2017, ubushinjacyaha bugaragaza ibindi bimenyetso bushingiraho bugaragaza ko igihano cyatanzwe no kuba umwe yarabaye umwere bitari bikwiye.

Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Degaulle

IBITEKEREZO
4*4

ARIKO !! UMENYA INYAMA YADEGORE YARA BARYOHEYE ! MWAGIYE MUREKA KWIYEMERA NOKWIGARAGAZA UKO MUTARI NGO YANGA REYOSPORT !! ESE WABIBYIWE NANDE ? NGO IMISORO BARYA ? NONESE NAWE IYAWE IRIMO ? WASOZE ANGAHE ? YEWE !

Inzobere

De Gaulle(kwanga rayon sport) bizamutera umwaku !!!!! Yenda ubwo atakivuga rumwe n'igikona bazamuryoza amanyanga !

Emmy

Nimisoro yabanyarwanda barya bazabibazwe neza


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze