LATEST NEWS
Imyidagaduro
Nyuma y’igihe avurirwa mu Buhinde, umunyamakuru Edmund Kagire yabonye umuha umwijima
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :670
By Admin

Nyuma y’igihe umunyamakuru Edmund Kagire yaragiye kwivuza mu gihugu cy’u Buhinde abifashijwemo na Leta y’u Rwanda yemeye kwishyura ibisabwa ngo abe yavuzwa, uyu mugabo wari waragarutse mu Rwanda ngo ashake uwakwemera kumuha umwijima, yamaze kuwuhabwa n’umwe mu bavandimwe be.

Edmund Kagire, ni umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na The New Times, ubu akaba akorera ikigo cy’itangazamakuru cyitwa “Nation Media Group” gifite ibitangazamakuru nka The Eastafrican, K FM n’ibindi, ndetse akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Muri Nzeri uyu mwaka, Edmund Kagire yatabarijwe n’abantu batandukanye hashakwa inkunga kugirango abashe kujya kuvuzwa mu Buhinde, kugeza ubwo Leta yaje kwemera kumugoboka.

Edmund Kagire, amaze igihe afite ikibazo cy’uburwayi bwa Kanseri y’umwijima nk’uko byemejwe n’abaganga bo mu bitaro byitiriwe umwami Faycal.


Ubu nuko angana aho ari mubuhinde

N’ubwo ariko akenshi indwara ya kanseri idakira, kuri Edmund Kagire we ku bw’amahirwe abaganga bemeje ko ashobora kubagwa akavurwa agakira neza, n’ubwo bigitangira kumenyekana yari afite imbogamizi z’uko ubuvuzi yari akeneye bwari buhenze cyane, kuburyo byari bigoye kuba we ubwe yabasha kwigondera akayabo k’amafaranga asabwa kugirango abe yavurwa, dore ko habariwemo ibyangombwa nkenerwa byose, byasabaga amadolari ya Amerika 23,000, ni ukuvuga arenga miliyoni cumi na zirindwi (17,000,000 Frw) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, Edmund Kagire yatangaje ko yahamagawe kuri telefone na Minisitiri w’Ubuzima ; Dr Agnes Binagwaho, akamumenyesha ko Leta y’u Rwanda yemeye kwishingira ikiguzi cy’ubuvuzi bw’uburwayi bwe. Iyi yabaye inkuru nziza kuri uyu munyamakuru, ku muryango we, ku banyamakuru bagenzi be n’abanyarwanda benshi bari bahangayikishijwe n’ubuzima bw’uyu mugabo, ndetse Edmund ahita yerekeza mu Buhinde aho yatangiye gukorerwa ubuvuzi bw’ibanze, gusa akaba yari yagarutse mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize aje gushaka uwamuha umwijima usimbura uwe wagize ikibazo cya Kanseri.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Edmund Kagire yatangaje uburyo yashimishijwe n’urukundo yeretswe n’abavandimwe be ubwo yabasabaga kumuha umwijima kugirango ubuzima bwe bubashe kurokorwa.

Avuga ko ubwo yageraga ku bitaro byitiriwe umwami Faycal ari kumwe na bashiki be bane bifuzaga kuvamo umwe umuha umwijima we, umuganga yabaye nk’ukubiswe n’inkuba agatangazwa n’uburyo uyu munyamakuru yabonye abemera kumwitangira benshi mu gihe ubusanzwe hari abamara amezi menshi barabuze n’umuntu umwe wakwemera gukurwamo urugingo rwe ngo arokore ubuzima bw’undi muntu.

Edmund avuga ko abavandimwe be bose bifuzaga kumuha umwijima ariko bikarangira mushiki we witwa Doreen Kagire ari we wemejwe n’umuganga ko azamuha umwijima, ndetse bakaba bazanajyana mu Buhinde mu minsi ya vuba kugirango Edmund akorerwe ubuvuzi bwose akeneye.

Nyuma y’ubu butumwa, Inyarwanda.com yaganiriye na Edmund Kagire adutangariza ko yaje mu Rwanda nyuma y’amezi abiri akorerwa ubuvuzi bwo guhagarika kanseri no kumisha ikibyimba cyari mu mwijima, aboneraho gushimangira ko ntakindi abona yakwitura mushiki we wemeye kumwitangira ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza.

Edmund avuga ko utanga umwijima atanga 30% by’uwe wose, hanyuma usigaye ukagenda ukura ndetse n’uwuhawe nawe uwe ukagenda ukura, kandi abaganga bakaba bemeza ko uwutanze nta kibazo akunze guhura nacyo.

Asobanura ko abaganga baba bashaka umuntu ufitanye isano ya hafi n’umurwayi, bakaba bahuje amaraso kandi ari hasi y’imyaka 50 akanaba hejuru y’imyaka 18 y’amavuko, ikindi akaba adafite indwara z’ibyorezo nk’agakoko gatera SIDA, kanseri n’izindi ndwara z’umwijima.

Source:Inyarwanda

M.Fils

IBITEKEREZO
kamali

ubushakashatsi bwakozwe buravugako uriye amafunguro atagiringaruka ugakora sport bihagije igihe cyawe cyogupfa iyokigeze urapfa ntqwurusumbuka rwamubonye

Cyizere

Umwanzi ntakagire umuvukanyi ! Imana ishimwe rero ko habonetse igisubizo kiboneye kuri uyu munyarwanda mwene wacu !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga