LATEST NEWS
New section No6
Rayon yegukanye igikombe 10 cy’amahoro
Publish Date: lundi 4 juillet 2016
VISITS :627
By Admin

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya 10 cy’amahoro mu mateka yayo, itsinze ikipe ya APR FC igitego 1 ku 0, cyatsinzwe n’umunya Mali, Ismaila Diarra, ku munota wa nyuma.

Igice cya mbere cy’umukino kihariwe bigaragara n’ikipe ya Rayon Sports. APR FC yaje mu kibuga, ubona ko umuzamu Nizar Khanfir afite gahunda yo gufunga izamu kurusha kuba yasatira.

Hakiri kare, ku mupira Savio yafashe akinjiza mu rubuga rw’amahina, yaje gukorerwa ikosa na Rugwiro Herve na Rwatubyaye, ariko umusifuzi Louis Hakizimana ntiyatanga penaliti.

Rayon Sports yotsaga igitutu bigaragara ikipe ya APR FC, muri iyi minota ya mbere y’umukino.

Emery Bayisenge umutoza yari yahisemo ko akina imbere ya ba myugariro, yakoraga amakosa menshi, wabonaga ko yagowe n’abakinnyi ba Rayon Sports, bakina hagati.

Uyu musore wakoraga amakosa menshi, yaje kubona ikarita y’umuhondo, aza no gusunikana benshi bakeka ko agiye kubona ikarita ya 2, ariko Louis Hakizimana, ntiyamuha ikarita ya 2.

Umutoza Nizar wabonaga uyu musore akomeza gukora amakosa menshi, yamukuyemo ku munota wa 24, yinjiza mu kibuga Benedata Janvier.

Kwinjira mu kibuga kwa Janvier, APR FC yatangiye guhererekanya neza mu kibuga, ni ubwo wabonaga igihunga ku bakinnyi ba APR FC.

Rayon Sports yarushaga APR FC cyane, ikabona koruneli na coup franc nyinshi, ari nako abakinnyi bayo bakomezaga kubona amakarita, nka Rwatubyaye Abdoul, azira gukubita umupira mu mutwe Ismaila Diarra.

Ni ubwo Rayon Sports yakinaga neza hagati mu kibuga, ntiyageraga imbere y’izamu rya APR kenshi, wabonaga umupira uguma cyane hagati.

Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, Issa Bigirimana yatunguye Bakame, atera ishoti riremereye ariko rica hejuru y’izamu. Igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu.

Amakipe agarutse ava mu rwambariro, Rayon Sports yatangiye neza, ibona koruneli 2, ariko ntizatanga umusaruro.

Nizar Khanfir yafashe icyemezo cyo gukuramo Yannick Mukunzi utakinaga neza, yinjiza Ndahinduka Michel ngo akomeze ubusatirizi, anashake ubwinyagamburo hagati mu kibuga.

APR FC yatangiye gukina neza hagati mu kibuga, irusha Rayon Sports guhererekanya umupira, wabonaga ko mu minota nka 60, yakiniraga kuri za contre attaque, inakoresha amakosa abakinnyi ba APR FC.

Rayon Sports yabonye Coup franc iri hafi y’urubuga rw’amahina, itewe na Kwizera Pierrot, awutera mu rukuta rw’abakinnyi ba APR FC.

APR FC yacishagamo igahererekanya neza, yacishagamo ikotsa igitutu abakinnyi ba Rayon Sports, batangira gukora nabo. Mugheni Fabrice yaje kubona ikarita y’umuhondo, akiniye nabi Rusheshangoga.

Rayon Sports yakuyemo Djabel, yinjiza mu kibuga Muhire Kevin, Masudi ashaka uko yakongera imbaraga mu busatirizi bw’ikipe ye.

Diarra yaje guhabwa umupira mwiza na Manzi Thierry, ashatse kuwurenza umuzamu wa APR FC, Kwizera Olivier, ntibyamuukundira.

Amakipe yakomeje gusatirana, ariko igitego cyorabura. Iranzi yabonyue ikarita y’umuhondo akiniye nabi Tubane James . Ku munota wa 2 w’inyongera, ku minota 4 yari yongeweho, benedata yatakaje umupira, ufatwa na Mugheni wawuhaye Pierrot, atera ishoti rikomeye, Kwizera ananirwa kuwufata, Diarra asubizamo, umupira ujya mu rushundura.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

APR FC : Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert, Rwatubyaye Abdoul, Rugwiro Herve, Bayisenge Emery (24’, Benedata Janvier), Mukunzi Yannick (52’ Ndahinduka Michel), Djihad Bizimana, Buteera Andrew, Iranzi Jean Claude, Issa Bigirimana.

Abasimbura : Ntaribi Steven, Rutanga Eric, Ntaluhanga Tumaine, Usengimana faustin, Nshutiyamagara Ismael.

Rayon Sports : Ndayishimiye Eric, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel , Tubane James, Munezero Fiston, Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel (74, Muhire Kevin), Ismaila Diarra, Nshuti Savio Dominique.

Abasimbura : Bashunga Abouba, Niyonkuru Djuma, Mugisha Francois, Mugenzi Cedric, Irambona Eric, Niyonkuru Vivien.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...