LATEST NEWS
Imyidagaduro
Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA
Publish Date: vendredi 3 juin 2016
VISITS :307
By Admin

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ashyigikiye ikipe ya Golden State Warriors mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’umukino wa basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Kamena 2016 nibwo hatangira imikino ya nyuma bita “NBA Finals” hagati ya Golden State Warriors na Cleveland Cavaliers nk’uko zari zahuye umwaka ushize.

Nk’umukunzi w’imikino muri rusange cyane cyane umupira w’amaguru, tennis na basketball ; Perezida Kagame ashyigikiye ko Golden State Warriors yisubiza igikombe yegukanye umwaka ushize.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yishimiye ko Golden State Warriors yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa rikomeye ku Isi muri uyu mukino nyuma yo gutsinda Oklahoma City Thunder imikino 4 kuri 3 mu mikino ya nyuma yo mu Burengerazuba.

Perezida Paul Kagame aherutse mu nama yiga ku iterambere rya basketball muri Afurika i Toronto, akaba yagaragaje ko afana Golden State Warriors (Ifoto/Village Urugwiro)

Perezida Kagame nyamara anakunda Oklahoma City Thunder kuko yanditse agira ati “Wari wisanga muri ibi bihe ? Amakipe nkunda kurusha ayandi yahuriye ku mikino ya nyuma ya NBA mu Burengerazuba. OKC v GSW. Nishimiye iyatsinze iyo ari yo yose.”

Yongeyeho ati “Nuko nuko Golden State Warriors !!! Nzabashyigikira muri uru rugendo muzahuramo na Cleveland Cavaliers.”

Mu mukino ya nyuma y’irushanwa rya NBA bita “NBA Playoffs”, amakipe 8 mu Burengerazuba n’andi 8 mu Burasirazuba ahura hagati yayo akishakamo imwe imwe ku mpande zombi bityo izo ebyiri zigahurira ku mikino ya nyuma.

Buri kipe ikina n’iyindi imikino 7 ariko itanze indi imikino 4 ni yo iba itsinze.

Imikino ya nyuma yo ku rwego rw’igihugu cyose ari yo “NBA Finals” na yo ni uko bigenda kugeza ubwo imwe itanga indi gutsinda imikino ine.

Mu mwaka ushize, Golden State Warriors iyobowe na Stephen Curry yatsinze Cleveland Cavaliers ya LeBron James, imikino 4 kuri 1 yegukana gutyo igikombe cya shampiyona ya NBA cy’umwaka wa 2014-2015 hashize imyaka 40.

Ishusho igaragaza uko imikino ya NBA Playoffs yagenze na gahunda y’uko NBA Finals zizakurikirana (Ifoto/Internet)

Ikipe zombi Perezida Kagame afana (Golden State Warriors na Oklahoma City Thunder) zahuriye ku mikino ya nyuma yo mu Burengerazuba (Ifoto/NBA)

Warriors ni yo yegukanye igikombe cyo mu gace k’Uburengerazuba (Ifoto/NBA)

Cleveland Cavaliers ni yo yegukanye igikombe cyo mu gace k’Uburasirazuba (Ifoto/NBA)

Source : Izuba rirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...