LATEST NEWS
New section No6
Petr Cech yaciye agahigo ko kumara imikino 170 adatsindwa igitego
Publish Date: jeudi 31 décembre 2015
VISITS :371
By Admin

Petr Cech, umunyezamu wa Arsenal yakuyeho agahigo kari gafitwe n’uwahoze akinira ikipe ya Portsmouth David James ko gukina imikino myinshi adatsindwa igitego “ clean sheets” muri shampiyona y’u Bwongereza.

Cech yabigezeho nyuma yaho Arsenal itsindiye ikipe ya Bournemouth ibitego 2-0 ku wa Mbere taliki ya 28 Ukuboza 2015 mu mukino wa shampiyona.

Ku myaka 33, amaze imikino 170 atinjizwa igitego mu imikino 352 amaze gukina naho David James yamaze imikino 169 atinjizwa igitego mu mikino 572 yabashije gukina.

Nk’uko Imvaho Nshya ibikesha “Daily Mail” Cech aganira na “Sky Sports” yavuze ko yishimiye igikorwa kidasanzwe yagezeho ariko ko urebye amazina y’abanyezamu uko bakurikirana usanga barakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi bari abakinnyi beza.

Petr Cech yageze mu ikipe ya Arsenal avuye muri Chelsea aho yari ayimazemo igihe kigera ku myaka 11, n’ubu akomeje kugenda afasha ikipe ya Arsenal kwitwara neza.

Urutonde rw’abanyezamu bakinnye imikino myinshi badatsinzwe igitego

Petr Cech 170 (352), David James 169 (572), Mark Schwarzer 152 (514), David Seaman 142 (344), Nigel Martyn 138 (372), Pepe Reina 134 (285), Edwin van der Sar 134 (314), Brad Friedel 132 (450), Tim Howard 130 (389) na Peter Schmeichel 129 (310).

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...