LATEST NEWS
Imyidagaduro
Police FC izahura na Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe muri Afurika
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :105
By Admin

Police FC yatomboye ikipe ya Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo, aho aya makipe azahura mu marushanwa y’Afurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byabo (CAF Confederation Cup), azatangira mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha, umukino ubanza uzabera hano mu Rwanda.

Ikipe izarokoka hagati ya Police FC na Atlabara izahura n’izatsinda hagati ya Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo ndetse na Akwa United yo muri Nigeria.

Umuvugizi wa Police FC Chief Inspector of Police (CIP) Mayira tumubajije ku birebana na Tombola yabaye kuwa gatanu ushize yagize ati” Atlabara ni ikipe nziza kandi tutavuga ko yoroshye kuko ifite abakinnyi beza bakomoka mu gihugu cya Uganda ndetse n’Abanya Sudani kandi mwabonye ibyo bakoreye Sudani y”Amajyaruguru muri CECAFA Ishize.

Ni ikipe rero utapfa gusuzugura kuko muri ruhago byose birashoboka, igihari ni uko twitegura tukazabasha kwitwara neza mu matsinda akurikira”.

Ikipe ya Police FC yaherukaga muri iri rushanwa mu mwaka wa 2013, ikaba yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri.

Kugeza ubu Police FC imaze kwegukana ibikombe 3 aribyo : igikombe cyo kurwanya ruswa yatsindiye mu mwaka w’2013 mu kwezi kw’Ukuboza, igikombe cy’Agaciro development fund yegukanye mu kwezi kwa Kanama 2015 n’igikombe cy’Amahoro yatwaye muri uyu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Nyakanga, itsinze Rayon Sport igitego 1-0.

CIP Jean de Dieu Mayira yakomeje adutangariza ko magingo aya nta kibazo ikipe ifite kandi ngo n’ubwo bahamagaye abakinnyi bagera ku icumi mu ikipe y’igihugu nta mbogamizi, ngo kuko n’abasigaye bakora imyitozo neza.

CIP Mayira yagize ati”nta kibazo ubu imyitozo irakomeje kandi irakorwa neza, kuba bamwe mu bakinnyi baragiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi izakina irushanwa rya CHAN nta mbogamizi, ahubwo biradufasha kuko haba hari urundi rwego bagezeho”

Kugeza ubu, Police FC iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda National League) n’amanota 17, ikomeje imyitozo umunsi k’uwundi mu rwego rwo kwitegura shampiyona n’andi marushanwa anyuranye.

RNP

IBITEKEREZO
rucogoza@yahoo.fr

Amahirwe ndayahereza ikipe ya police kuko iyi kipe koko ntabwo ikakaye cyangwa iteye ubwoba kuburyo tutagomba kuyitsinda, reka twitegure kuzabyina itsinzi ubwo bizaba bimaze gutungana. duhagurukire kuyishyigikira twese.

Juma

Atlabara ni ikipe yoroshye ku buryo jye numva police itagakwiye kugira impugenge ikindi nuko shampiyona ya Sudani y'Amajyepfo iri ku rwgo rwo hasi cyane tugereranyije niyo mu Rwanda, Police FC niba iri tayari izagera mu itsinda rikurikira.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...