LATEST NEWS
Imyidagaduro
Police FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0 mu irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Rayon Sport
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015
VISITS :226
By Admin

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2015, irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Rayon Sport ryitwa “Rayon Sport Christmas Cup” nibwo ryatangiye ku bibuga bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani agabanyijemo amatsinda abiri akurikira : itsinda rya mbere ririmo amakipe ya Rayon Sport, Kiyovu Sport, Gicumbi FC na Villa Sport Club yo muri Uganda.

Itsinda rya kabiri ririmo amakipe ya Police FC, Mukura Vs, AS Kigali na Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ikipe ya Police FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0, umukino ukaba warabereye ku kibuga cya Mumena i Nyamirambo. Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi cyane cyane mu gice cya mbere ariko ikipe ya Police FC ikanyuzamo ikarusha Mukura VS.

Ku munota wa 22 w’igice cya mbere, rutahizamu wa Police FC Usengimana Dany yacitse ba myugariro ba Mukura VS maze atsinda igitego cya Police FC.

Iki gitego cyahaye ingufu abakinnyi ba Police FC ku buryo mu minota ibiri gusa batsinze igitego, byaje gutuma ba myugariro ba Mukura VS bakora amakosa menshi bityo umwe muri bo witwa Habimana Hussein akora umupira mu rubuga rw’amahina biba penaliti. Cyakora amahirwe ntiyasekeye Police FC kuko Nshuti Idesbald yayiteye mu ntoki z’umunyezamu wa Mukura VS.

Igice cya mbere cyaje kurangira gutyo ari igitego kimwe cya Police FC ku busa bwa Mukura VS. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Mukura VS yarasatiriye ishaka kwishyura igitego ariko biba iby’ubusa kuko umukino warangiye ku ntsinzi ya Police FC y’igitego kimwe ku busa.

Umukinnyi wa Police FC Mushimiyimana Mohamed niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino na sosiyeti ya Startimes, ikaba ariyo muterankunga w’iri rushanwa.

Yahembwe dekoderi y’iyi sosiyeti irimo amashusho anyuranye, akazayarebera ubuntu atishyuye amafaranga mu gihe cy’amezi abiri.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC Cassa Mbungo André yashimiye abakinnyi be uko bitwaye maze abasaba kutirara kuko imikino y’iri rushanwa izakomeza vuba aha. Ku mukino ukurikira, Police FC izakina na AS Kigali kuwa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2015 ku kibuga cya Kicukiro.

RNP

IBITEKEREZO
Juma

Police FC ndayiha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa umukino nyiteze ni uyihuza na AS Kigali uyu munsi nibwo turabona uzegukana iki gikombe kuko n'ubundi uyu mukino ni nka final

Mike

Bravo Police FC. Komeza utsinde n'indi mikino kandi abafana bawe tukuri inyuma.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...