LATEST NEWS
Imyidagaduro
Police Handball Club yatangiye imyiteguro y’imikino ya nyuma ya Shampiyona
Publish Date: lundi 15 août 2016
VISITS :134
By Admin

Ikipe y’Umukino w’Intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yasubukuye imyitozo kugira ngo yitegure neza imikino ya Shampiyona isigaje gukina.

Irushanwa ryahagaritswe kubera imikino yitabiriwe na APR Handball Club ihuza amakipe y’igisirikare yo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC Military Games).

Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko basubukuye imyitozo kugira ngo bitegure neza umukino uzabahuza mu kwezi gutaha n’Ikipe ya College Inyemeramihigo, iri shuri ryisumbuye rikaba riri mu karere ka Rubavu.

Police Handball Club isigaje gukina imikino itanu harino uwa nyuma uzayihuza n’iyirya isataburenge ari yo APR Handball Club.

Indi mikino harimo uzayihuza n’Ishuri ryisumbuye ry’Urumuri riri mu karere ka Karongi n’uzayihuza na Kaminuza y’u Rwanda – Ishami ryayo ry’Uburezi (UR-College of Education) n’Ishami ryayo rya Huye (UR-CASS).

Mu mikino 13 imaze gukina, Police Handball Club ifite amanota 39, ikaba irusha APR Handball Club amanota abiri.

AIP Ntabanganyimana yagize ati :" Duha agaciro buri mukino. Ni yo mpamvu dukina dufite intego yo gutsinda buri mukino ku buryo tuzigama amanota menshi ; kandi ibyo tuzabiharanira kugeza ku mukino wa nyuma."

Yakomeje agira ati :" Twatangiye imyitozo hakiri kare kugira ngo twitegure neza umukino uzaduhuza na APR Handball Club itugwa mu ntege ndetse n’indi izawubanziriza."

Mu cyiciro cya mbere Police Handball Club yatsinze APR Handball Club ibitego 23 kuri 21.

Shampiyona enye zishize zatwawe na Police Handbal Club, naho mu ya 2015-2016 imaze gutwara ibikombe bitandatu birimo icy’ Umunsi Mukuru wo kwibohora (Heroes Day Cup), icy’Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka abakinnyi, abafana n’abakunzi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (International Genocide Memorial Cup), icy’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo mu karere ka Afurika yo Hagati no mu Burasirazuba, (East and Central African Handball Federation Cup), n’icy’amarushanwa abera ku , z’amazi -ku mucanga (Beach Tournament).

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Gutangira imyitozo kare bizayishoboza kwitegura neza bityo itsinde imikino isigaye. Abafana ba Police Handball Club tuyiri inyuma.Komeza ube ku isonga.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...