LATEST NEWS
Imyidagaduro
Police HBC ishobora kwegukana igikombe cy’igihugu
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :44
By Admin

Ikipe ya Police y’umukino w’intoki wa handball izitabira irushanwa ry’igikombe cy’igihugu “Coupe du Rwanda” rizatangira ku cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2015. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 11 yakinnye shampiyona y’uyu mwaka. Umutoza wa Police HBC AIP Antoine Ntabanganyimana yavuze ko ikipe ye yiteguye neza ku buryo ishobora kwegukana iki gikombe.

Yakomeje agira ati "twatangiye imyitozo kuwa kane tariki ya 17 Ukuboza, nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ryo mu karere ka Afurika y’I Burasirazuba no hagati turizera no gutwara iki gikombe cy’igihugu. Ubu imyitozo irarimbanyije kandi byanze bikunze tuzagitwara”.

Ikipe itwaye iki gikombe cy’igihugu, ibona uburenganzira bwo gukagararira igihugu mu marushanwa y’Afurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byabo.

Igikombe cy’igihugu muri uyu mukino w’intoki wa handball, Police HBC yagitwaye mu mwaka w’2011, 2012,ndetse n’umwaka ushize wa 2014. Naho igikombe cya shampiyona cyo yagitwaye inshuro enye ; mu mwaka w’2011, 2012,2013,na 2015.

Kuva uyu mwaka watangira,ikipe ya Police Handball Club imaze kwegukana ibikombe bitandatu aribyo : igikombe cyiswe Impano n’impamba cyakinwe mu kwezi kwa Mutarama, igikombe cy’umunsi w’intwari cyakinwe mu kwezi kwa Gashyantare, igikombe cy’umunsi w’umurimo cyakinwe mu kwezi kwa Gicurasi, igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2015, igikombe cya Carré d’AS gikinwa n’amakipe yabaye ane ya mbere ndetse n’igikombe cy’umukino wa handball mu irushanwa ryabereye ku mucanga mu kwezi gushize mu karere ka Rubavu.

Kuva Police HBC yashingwa mu mwaka w’2003 imaze kwegukana ibikombe 27.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Police Handball Club gutwara ibikombe ni ibyayo.Nta kabuza n'iki izagitwara.Abafana bayo tuyiri inyuma kandi tuzaza kuyogeza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...